Bruno Ferry wa Rayon Sports yahishuye icyatumye ahagarika abakinnyi

Bruno Ferry wa Rayon Sports yahishuye icyatumye ahagarika abakinnyi

Bruno Ferry wa Rayon Sports yahishuye icyatumye ahagarika abakinnyi

Bruno Ferry wa Rayon Sports yahishuye icyatumye ahagarika abakinnyi
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yateye utwatsi ubusabe bwo gusobanura impamvu nyamukuru zatumye ahagarika bamwe mu bakinnyi be b’inkingi za mwamba barimo Ndikumana Asman, ashimangira ko ibibazo by’imbere mu ikipe bidakwiye gushyirwa ku karubanda.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, aho Rayon Sports itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, ibintu byakomeje guteza urujijo n’ibihuha mu bafana.

Abajijwe impamvu aba bakinnyi batagaragaye niba ari ibihano cyangwa imvune, Ferry yavuze ko hari impamvu zivanze kandi zidakwiye gusohoka mu rwambariro.

Yagize ati “Hari abakinnyi batagaragaye kubera impamvu za siporo, abandi kubera impamvu z’ubuyobozi. Hari ibintu bigomba gukemukira imbere mu ikipe. Ntabwo ndi busubize icyo kibazo mu buryo burambuye, ariko mugomba kumva ko hari ibintu bigomba kuguma hagati mu ikipe. Iyo dufashe ibyemezo, haba hari impamvu ibyihishe inyuma, ntitubikora gutyo gusa.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twirirwa dukurikira ibihuha byose bivugwa hanze. Ubu icyo tureba ni umukino wo ku wa Gatatu. Birashoboka ko abo bakinnyi bazagaruka mu ikipe, cyangwa ntibagaruke.”

Agaruka ku mpamvu Rayon Sports yanyagiwe ibitego 4-0, Bruno Ferry yemeye ko nubwo Al Hilal ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi b’inararibonye bakina amarushanwa ya Afurika, Rayon Sports yaborohereje akazi binyuze ku makosa y’ubwana.

Yagize ati “Ni agahinda gakomeye. Gusa iyo ukina n’ikipe nk’iyi ukagenda ukayiha impano nk’izo twatanze uyu munsi, ibintu birushaho gukomera. Ikibazo gihari ni uko ayo makosa agenda yisubiramo kenshi. Tugomba gushaka ibisubizo byihuse.”

Ikindi cyagarutsweho ni uburyo Rayon Sports ikina, aho abanyamakuru babajije niba mu byumweru bibiri amaze, abakinnyi baba baramaze kumva neza ibyo abasaba gukora mu kibuga.

Ferry yavuze ko bitaragerwaho kubera ikibazo cy’igihe gito bafite.

Yabisobanuye agira ati “Oya, abakinnyi ntabwo barumva neza ibyo tubasaba kuko bisaba igihe kandi nta cyo dufite. Tugomba guhindura, tugakoresha uburyo bujyanye n’igihe dufite, tukajya ku bintu by’ibanze. Tugomba gusubiramo ibyo twigisha kuko wenda ibyo dusaba ubu bitajyanye n’igihe gito dufite ngo dutange umusaruro.”

Rayon Sports iri ku gitutu gikomeye cyo kwisuganya mu minsi mike cyane, kuko ifite undi mukino ukomeye w’ikirarane ugomba kuyihuza na Mukura VS ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026.

Kuri ubu Gikundiro ni iya cyenda ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 24.












Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now