Al Hilal SC yanyagiye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere

Al Hilal SC yanyagiye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere

Al Hilal SC yanyagiye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere

Al Hilal SC yanyagiye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yihanije Rayon Sports iyitsinda ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, ihita yicara ku gasongero k'urutonde rwa Shampiyona.

Iyi ntsinzi ikomeye itumye Al Hilal SC ifata umwanya wa mbere n’amanota 35 mu mikino 15 imaze gukina, ikaba izigamye ibitego 29, ibishimangira imbaraga z’iyi kipe imaze iminsi yiharira intsinzi. 

Ku rundi ruhande, Rayon Sports yisanze ku mwanya wa 10 n’amanota 24, mu gihe isigaje imikino y’ibirarane ikomeye irimo uwa Mukura VS n’uwa Al Merrikh.

Ibitego bya Al Hilal SC byatsinzwe na Elhadji Kane, Jean Claude Girumugisha watsinze bibiri, na Abdelrazig Taha.

Umukino watangiye Rayon Sports isa n’ishaka kwihagararaho, ariko ku munota wa 10 gusa, ubwugarizi bwayo bwarangaye bituma Elhadji Kane afungura amazamu. 

Mu gice cya kabiri, ibintu byakomeje kuba bibi kuri Gikundiro.

Ku munota wa 55, Jean Claude Girumugisha wagiye mu kibuga asimbuye yasize ba myugaruro ba Rayon Sports atsinda igitego cya kabiri.

 Iminota mike nyuma yaho (59'), Abdelrazig Taha yatsinze icya gatatu, mbere y’uko Girumugisha ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 90+5.

Rayon Sports yagaragaje intege nke zikomeye cyane cyane mu bwugarizi no mu kurema uburyo bw’ibitego. 

Abafana bake bari bitabiriye uyu mukino bagaragaje kutishimira imikinire y’ikipe yabo, aho baririmbaga ko "nta mutoza bafite" nyuma y’uko ibitego bikomeje kwisukiranya.

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yakoze impinduka zitandukanye ashyiramo nka Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange', na Iradukunda Pascal, ariko ntibyagira icyo bihindura ku isura y’umukino wari wamaze kwigarurirwa na Al Hilal SC.

Mbere y’umukino, hafashwe umunota wo kwibuka Dr. Mugemana Charles, wari umuganga wa Rayon Sports uherutse kwitaba Imana.

Kuri ubu Rayon Sports ihanze amaso imikino y'ibirarane isigaje kugira ngo irebe ko yazamuka ku rutonde, mu gihe Al Hilal SC yo ikomeje kwerekana ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.








































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now