Iri tandukana ryemejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wasize ‘Gikundiro’ mu icuraburindi.
Serumogo abaye umukinnyi wa gatatu utandukanye na Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama, akurikira Harerimana Abdulaziz na Adama Bagayogo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe, yagize iti “Nyuma y'imyaka 2 n’igice ari muri iyi kipe, turasezera kuri Ally Serumogo. Turamushimira ubwitange bwe kandi tumwifuriza intsinzi mu rugendo rumuri imbere.”
Serumogo Ally yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo gushinjwa umusaruro muke mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, aho yagize uruhare mu makosa yatumye Jean Claude Girumugisha wa Al Hilal atsinda ibitego bibiri.
Ku munota wa 64 w’umukino, abafana ba Rayon Sports bagaragaje uburakari bwinshi basaba ko asimbuzwa, baririmba izina rya ‘Kabange’ (Nshimiyimana Emmanuel).
Ubwo yasohokaga, Serumogo yakoze ikimenyetso cyo gusezera, arapfukama ashinga umutwe hasi, mbere yo kuva mu kibuga yihuta.
Amakuru yizewe aravuga ko Serumogo Ally yamaze kumvikana n’ikipe ya El Merriekh SC Bentiu ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo.
Muri iyi kipe, azasangamo abandi bakinnyi bamenyerewe mu Rwanda barimo Ishimwe Saleh ndetse na Hussein Tshabalala uheruka kuva muri Musanze FC.
Serumogo yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports. Nubwo yaherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri yari kumugeza muri 2027, urugendo rwe mu Gikundiro rwarangiye imburagihe.
Uyu myugariro asize Rayon Sports iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24 ku rutonde rw’agateganyo, ikaba isigaje imikino ibiri y’ibirarane (Mukura VS na Al Merrikh) kugira ngo isoze imikino ibanza ya Shampiyona.
