‎Rayon Sports yanyagiye ikipe ibitego 9-0; rutahizamu wayo atsindamo bine ‎

‎Rayon Sports yanyagiye ikipe ibitego 9-0; rutahizamu wayo atsindamo bine ‎

‎Rayon Sports yanyagiye ikipe ibitego 9-0; rutahizamu wayo atsindamo bine ‎

‎Rayon Sports yanyagiye ikipe ibitego 9-0; rutahizamu wayo atsindamo bine ‎

‎Ikipe ya Rayon Sports yakatishije itike ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2026 mu buryo budasubirwaho, nyuma yo kunyagira City Boys yo mu Cyiciro cya Kabiri ibitego 9-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Werurwe.




‎Gikundiro yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0, yasezereye iyi kipe ku giteranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi.



‎Nubwo yari yabanje mu kibuga abakinnyi badakunze kubona umwanya uhagije wo gukina, Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi kuko ku munota wa gatatu gusa, Habimana Yves yari yamaze gufungura amazamu. Ku munota wa 12, Fall Ngagne yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti, mbere y'uko Joachim Vigninou ashyiramo icya gatatu ku munota wa 15.



‎Ikipe yakomeje kotsa igitutu maze Habimana yongeramo igitego cya kane ku munota wa 28, naho Fall Ngagne atsinda icya gatanu ku munota wa 32, bituma igice cya mbere kirangira ari ibitego 5-0.



‎Mu gice cya kabiri, City Boys yakomeje kugorwa no kwinjira mu mukino. Ibi byahaye Rayon Sports icyuho cyo gukomeza kwiyereka abafana bayo. Ku munota wa 69, Habimana Yves yatsinze igitego cya gatandatu, Sindi Paul Jesus ashyiramo icya karindwi ku munota wa 73, naho myugariro Aziz Ben Dao yinjiza icya munani ku munota wa 80. Habimana Yves yashyizemo agashinguracumu atsinda igitego cya cyenda ku munota wa 89, kiba n'igitego cye cya kane muri uyu mukino.



‎Muri 1/4 cy'irangiza, Rayon Sports izacakirana n'ikipe izarokoka hagati ya Gicumbi FC na Police FC, zizakina umukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatanu nyuma y'uko zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.



‎Mu wundi mukino wo kwishyura wa 1/8 wabaye kuri uyu wa Kane, Gorilla FC yanyagiye Muhazi United ibitego 6-0 nyuma y'uko zanganyije 0-0 mu mukino ubanza. Gorilla FC izahura na AS Kigali muri 1/4.



‎Uko imikino ya 1/4 iteganyijwe kugeza ubu, APR FC izakina na Gasogi United, Bugesera FC yikiranure na Etincelles FC, AS Kigali ihure na Gorilla FC, mu gihe Rayon Sports igitegereje izava hagati ya Police FC na Gicumbi FC.

















































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now