Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa 8 Kamena 2026 SKOL yemeje ko “amasezerano y’impande zombi yageze ku musozo.”
Nubwo ubu bufatanye burangiye, uru ruganda rwasobanuye ko ibi bidasobanuye iherezo ry’umubano n'iyi kipe yambara ubururu n'umweru kuko impande zombi zikomeje ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bushya bw’imikoranire bwagirira akamaro buri ruhande.
Ubuyobozi bwa SKOL bwagaragaje ko igitekerezo gishya bafite ari uguhagarika kuba umuterankunga mukuru wenyine kugira ngo Rayon Sports ibone amahirwe menshi yo gukorana n’abandi baterankunga batandukanye bityo yubake ubushobozi bwayo bw’igihe kirekire.
Uru ruganda rwashimangiye ko uko ibihe bihinduka ari na ko imiterere y’ubufatanye hagati y’ibigo n’amakipe ikwiye guhinduka kugira ngo hubakwe uburyo burambye bufasha amakipe guhangana n’ibibazo by’igihe kizaza.
Iyi mikoranire yari imaze igihe kirekire yatangiye muri Gicurasi 2014, ubwo SKOL yemeraga gutanga miliyoni 47 Frw buri mwaka mbere y'uko yongerwa akaba miliyoni 66 Frw mu 2017. Aya masezerano aheruka kuvugururwa muri Nyakanga 2022 yongerwaho imyaka itatu yari ifite agaciro k’arenga miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda, akaba ari na yo yageze ku musozo kugeza ubu.
Mu myaka 12 bamaranye, uru ruganda rwafashije Rayon Sports kubaka ibikorwaremezo bikomeye birimo ikibuga cy’imyitozo cyubatse mu Nzove, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw kikayikiza ubukode bwa Stade Mumena ndetse n'amacumbi abasha kwakira abakinnyi 40 yashyikirijwe iyi kipe mu 2020.
SKOL yanatangaga izindi nkunga zirimo miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro buri mwaka, miliyoni 6 Frw z'agahimbazamusyi ku Gikombe cy’Amahoro ndetse n'akabari ka Rayon SKOL BAR kinjiriza iyi kipe, byiyongera ku guhemba umukinnyi w'ukwezi.