Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC, yakatishije itike ya 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2026, nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 0-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu.
Uku kunganya kwayifashije gukomeza ku giteranyo cy'ibitego 2-0 yari yatsinze mu mukino ubanza. Muri 1/4, APR FC izacakirana na Gasogi United yasezereye Musanze FC.
Umukino watangiye Kiyovu Sports, yatozwaga na Haringingo Francis Christian, isabwa gushaka ibitego byibuze bibiri byo kwishyura. Ibi byatumye itangirana ishyaka, ndetse ku munota wa gatanu gusa, rutahizamu Moise Sandja Bulaya abona uburyo bwiza, ariko ishoti yateye rikurwamo n'umunyezamu Hakizimana Adolphe.
APR FC na yo yanyuzagamo igasatira. Ku munota wa 25, Mugisha Gilbert yahaye umupira Lamine Bah, atera ishoti rikomeye rinyura ku ruhande rw'izamu rifata inshundura z'inyuma.
Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, nubwo Kiyovu Sports yagerageje gushaka igitego binyuze kuri Uwineza Rene wari wazengereje kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude.
Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yakomeje kotsa igitutu. Ku munota wa 58, Ntwari Assouman yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Mbonyingabo Regis ashyiraho umutwe ujya hejuru y'izamu.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yabonye ko ikipe ye isumbirijwe, maze akora impinduka zikomeye ku munota wa 62 yinjiza abakinnyi bane basatira icyarimwe: William Togui, Djibril Ouattara, Memel Dao na Denis Omedi, basimbura Hakim Kiwanuka, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert na Lamine Bah. Ibi byahise bihindura isura y'umukino, APR FC itangira gusatira cyane.
Kiyovu Sports na yo yagerageje gushyiramo imbaraga nshya ishyiramo Nsanzimfura Keddy, Cherif Bayo na Harerimana Abdelaziz 'Rivaldo' ku munota wa 73, ariko ntibyagira icyo bitanga.
Umukino waje kurangira amakipe yombi agabanye amanota, bivuze ko urugendo rwa Kiyovu Sports mu Gikombe cy'Amahoro rurangiriye aha.
Mu yindi mikino ya 1/8 yo kwishyura yabaye kuri uyu wa Gatatu, Bugesera FC yageze muri 1/4 isezereye Amagaju FC ku giteranyo cy'ibitego 4-3, nyuma y'uko zanganyije 2-2 i Huye, mu gihe umukino ubanza Bugesera yari yatsinze 2-1. Bugesera FC izahura na Etincelles FC yasezereye Mukura VS ku gitego cyo hanze (1-2, 3-2).
AS Kigali na yo yakomeje isezereye Marine FC ku gitego cyo hanze nyuma yo kunganya 1-1 (umukino ubanza wari 2-2). AS Kigali izahura n'izakomeza hagati ya Muhazi United na Gorilla FC.








