U Rwanda rugeze mu cyiciro cya nyuma cy'imyiteguro yo kwakira imikino mpuzamahanga ya gicuti ya "FIFA Series" iteganyijwe mu mpera za Werurwe, irushanwa Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' izakinamo yongerewemo amaraso mashya y'abakinnyi bakina hanze y'igihugu.
Iyi mikino izaba guhera tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Werurwe 2026 igabanyijemo amatsinda abiri, aho Itsinda A rizakinira kuri Stade Amahoro, naho Itsinda B rikazakinira kuri Kigali Pelé Stadium.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yemeje ko intumwa za FIFA zamaze gusura ibi bibuga byombi, ubu hakaba hari gukosorwa utubazo duto twagaragajwe kugira ngo imikino izagere byose bimeze neza nk'uko byifuzwa.
Kuri iyi mikino, FERWAFA yatangaje ko iri mu gikorwa cyo gushakisha abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze yarwo, ishimangira ko abazaza ari abashoboye batari ahanini abaza kuzuza gusa umubare w'abajya ku rupapuro rw'umukino cyangwa ku ntebe y'abasimbura.
Mugabe yagize ati "Turashakisha abakinnyi bo hirya no hino, mu Burayi, muri Asia n'ahandi hose bafite inkomoko ku Rwanda. Turabavugisha; hari abazaza ubu muri iyi FIFA Series, abandi bazaza nyuma."
FERWAFA ivuga ko kwakira iyi mikino atari iby'umupira w'amaguru gusa, ahubwo ari gahunda ngari y'igihugu yo kuzamura isura yacyo ku rwego mpuzamahanga ndetse n'ubukerarugendo.
Asobanura iyi ngingo, yagize ati "Nk'uko mubizi Kigali cyangwa se u Rwanda bari mu cyerekezo cy'uko ari igihugu giberanye na siporo. Uko dukomeza kwakira imikino ikagenda neza, abaje bakitabira iyo mikino bakajya gusura ibyiza nyaburanga by'igihugu, byose byongera isura nziza."
Kugira ngo iyi mikino izitabweho, FERWAFA iri gukorana n'Amashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Tanzania na Kenya ngo bashishikarize abaturage babo batuye mu Rwanda kuzaza gushyigikira ibihugu byabo.
