Umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko intego nyamukuru yatumye agaruka muri iyi kipe ari ukwegukana Igikombe cya Shampiyona nyuma y'igihe kirekire habura ho gato.
Ibi uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye nyuma yo gukoresha imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru.
Haringingo yasobanuye ko inshuro nyinshi yabaye uwa kabiri zamuhaye isomo rikomeye ryo kuzitwara neza ubu.
Yagize ati "Maze igihe muri shampiyona, maze kuba uwa kabiri inshuro nyinshi, nkabura igikombe ku munsi wa nyuma, ibyo byose rero ni ubunararibonye."
Yakomeje ashimangira ko agiye gukora cyane yifashishije isomo yakuye mu makipe atandukanye yatoje kugira ngo agere ku ntego yihaye.
Yagize ati "Gutwara Igikombe cy’Amahoro ni imibare na shampiyona ni uko. Nibaza ko ahantu hose naciye hampaye ubunararibonye, ubu rero ni ugukora cyane tureba ko twazagera ku ntego."
Uyu mutoza yasubije abafana ba Kiyovu Sports bavuga ko yabahemukiye ubwo yerekezaga muri Rayon Sports basanzwe bahanganye cyane, avuga ko umupira w'amaguru ari akazi gasanzwe.
Yagize ati "Mu mupira w’amaguru ntabwo dukwiye gukoresha ijambo uhemuka. Twe turi abakozi kandi buri muntu areba inyungu ze."
Yongeyeho ati "Hari igihe cyageze Kiyovu ishaka kunyirukana ariko nirwanyeho ibintu byongera kugenda neza. Navuga ko ari umupira kandi bibaho."
Ku bijyanye n'abamwungiriza, Haringingo yavuze ko yahisemo gukorana na Dusange Sacha kubera ko asanzwe azi neza imiterere y'ikipe ya Rayon Sports.
Uyu mutoza yasinye amasezerano yo gusoza uyu mwaka w'imikino ndetse akazakomeza no mu mwaka utaha.
Umukino we wa mbere azawukina ku wa Gatandatu saa 18:00, aho Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n'amanota 42 izakira Gicumbi kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'umunsi wa 26 wa Shampiyona.
Leave a Comment