Manchester United irimo gutegura igikorwa gikomeye: Diouf mu nzira zo kuyerekezamo
Manchester United irimo gutegura igikorwa gikomeye: Diouf mu nzira zo kuyerekezamo
Manchester United irimo gutekereza kugura umukinnyi wa West Ham United witwa ndetse n'ikipe y'igihugu ya senagal El Hadji Malick Diouf mu mpeshyi iri imbere, cyane cyane bashaka kongera imbaraga ku mwanya wa myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso.

Uyu musore w’imyaka 21 arimo gukurikiranwa cyane n’iyi kipe ya Manchester United ishaka kwitegura neza muri  shampiyona yu mwaka utaha ndetse na  UEFA Champions League.

Diouf yageze muri West Ham avuye muri Slavia Prague ku mafaranga agera kuri miliyoni £19 mu mpeshyi ishize. Nubwo yatangiye afite ibibazo byo kumenyera, ubu amaze kwigaragaza cyane, aho yakinnye imikino 28 agatanga assist 5.

Impamvu nyamukuru ituma Manchester United imwifuza ni ubushobozi bwe mu gutanga imipira myiza  ndetse no kuwuhagarika  ibi byose byafasha iyi kipe cyane cyane ko Luke Shaw akunze kugira ibibazo by’imvune.


Hari kandi n’indi kipe ikomeye yo muri Premier League imwifuza, bityo West Ham irabizi ko ishobora kumubura.

Byongeye, Manchester United irimo no gukurikirana undi mukinnyi wa West Ham witwa Matheus Fernandes, bityo bishobora kurangira iguze abakinnyi babiri muri iyi kipe.


West Ham iri mu bihe bitoroshye kuko iri hafi kumanuka mu kiciro cya kabiri (relegation), ifite amanota abiri gusa ayitandukanya n’umwanya mubi. Niba imanutse, bishobora gutuma igurisha abakinnyi bayo bakomeye harimo na Diouf.

Imikino isigaje ya West Ham harimo gukina na Brentford, Arsenal, Newcastle United na Leeds United, kandi izaba igomba kwitwara neza kugira ngo igume muri Premier League.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now