Umutoza Ferouz yatunze urutoki abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na AS Kigali
Umutoza Ferouz yatunze urutoki abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na AS Kigali
Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yavuze ko abakinnyi be banze gukurikiza amabwiriza yabahaye mu kibuga, ibyo avuga ko ari yo ntandaro yo gutsindwa na AS Kigali. 

Uyu Murundi w'Umusigire muri Murera yabivuze nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa munani wa Shampiyona wabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium, uba uwa kabiri wikurikiranya itakaje nyuma yo kunyagirwa na mukeba APR FC ibitego 3-0.

Umutoza Ferouz yagize ati "Uyu munsi twinjijwe ibitego bya kare bitewe no kutaba maso mu kibuga. Ni na byo mvuye kubwira abakinnyi: udakoze ibyo umutoza akubwira, ugakora ibyawe, ugomba kumenya ko so akubwiye ngo taha saa Mbiri, ukahagera saa Tanu, ibikurikiraho urabyicuza."

Yavuze ko iyi myitwarire y'abakinnyi be yamubabaje cyane kuko yatumye ikipe ye itakaza amanota atatu, nyamara gutsinda uyu mukino byashobokaga cyane. 

Ati "Uko twitoje ndetse n'uko twaje mu mukino twiyumva, twari twizeye intsinzi. Abayobozi bakoze ibyo basabwaga gukora, gusa abakinnyi bo bacika intege vuba."

Uyu mutoza kandi yasobanuye impamvu yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanje mu kibuga, avuga ko ahanini byatewe n'ibibazo by'imvuve, aho kuba gukekera abakinnyi kurya ruswa ku mukino wa APR FC, nk'uko hari ababivugaga batyo. 

Ati "Bamwe barwaye. Nka Adebi yarwaye, Seif nyuma y'umukino uheruka yahise arwara 'typhoid', Serumogo we yarakomeretse. Ibyo gusohoka mu mwiherero si byo; ni ibyo abanyamakuru bavuga. Abaje mu myitozo barabibonye ko bazaga ariko ntibayikore."

Icyakora umunyezamu Pavelh Ndzila we ntabwo yakuwe kuri uyu mukino bitewe n'ibibazo by'uburwayi nk'uko bimeze kuri bagenzi be bandi.

Kuri we, Umutoza Haruna yasubije ati "Dufite abanyezamu batatu, umwe aba agomba gusigara.  Nta wuhindura ikipe itsinda. Twatakaje umukino uheruka, twagombaga no guhindura. Njyewe ku cyizere mfite, uriya mwana Yves azi gufata. Ni ukumuha icyizere na we akumva ko ari mu ikipe."

Kuri uyu mukino AS Kigali yabonyeho amanota, Gikundiro yari yahisemo kubanza mu kibuga Mugisha Yves, Youssou Diagne, Bayisenge Emery, Sindi Paul Jesus, Nshimiyimana Emmanuel "Kabange", Ndayishimiye Richard, Ishimwe Fiston, Adama Bagayogo, Habimana Yves, Tony Kitoga na Aziz Bassane.

Kuri ubu Rayon Sports ni iya kane n'amanota 13 ku rutonde rwa Shampiyona. Police FC ya mbere iyirusha amanota arindwi, Musanze FC na Gasogi United ziyiri imbere zikayirusha amanota abiri zombi. 

Iyi kipe yambara ubururu n'umweru izasubira mu kibuga yakirwa na Gicumbi FC tariki 29 Ugushyingo.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now