‎Umutoza Adel Amrouche yareze FERWAFA muri FIFA
‎Umutoza Adel Amrouche yareze FERWAFA muri FIFA
‎Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryarezwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n'uwahoze ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, urishinja kumwirukana binyuranyije n'amategeko y'umurimo.
‎Ibi byemejwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, nyuma y'amezi abiri uyu mutoza wari umaze amezi 10 mu nshingano yirukanwe.
‎Shema Fabrice yasobanuye ko batamwirukanye kubera umusaruro muke ahubwo ari ukutuzuza inshingano ze, ashimangira ko ikibazo cyamaze kugera mu maboko y'abanyamategeko.
 Yagize ati "Yego, Amrouche yaratureze, yareze FERWAFA ko twamwirukanye bidakurikije amategeko. Icyo mugomba kumenya ni uko mu byo tumushinja nta cy’umusaruro kirimo. Mu masezerano harimo ibindi yari gukora atakoze. Ntabwo ngiye kuvuga uko urubanza rwose ruteye, reka tubirekere abanyamategeko.”
‎Muri iki kiganiro kandi, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yijeje ko ibirarane ishyirahamwe ribereyemo abagize itsinda ry'abatoza b'Ikipe y'Igihugu (staff technique) bigiye kwishyurwa vuba nyuma y'ibiganiro bagiranye na leta.
‎Mugabe yagize ati "Ibyo tuzi twabimenyesheje abo bireba, tumaze iminsi tubiganira na bo. Murabizi ko ku Ikipe y’Igihugu dufatanye na Minisiteri ya Siporo. Hari ibyo badusabaga, twabishyize ku murongo. Twizeye ko ibirarane bitarishyurwa, bizishyurwa muri iyi minsi.”
‎Adel Amrouche yahawe gutoza Amavubi muri Gashyantare 2025 asimbuye Umudage Torsten Frank Spittler, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri ariko aza guhagarikwa tariki ya 14 Mutarama 2026 azira kutuzuza amasezerano y'akazi.
‎Mu mikino umunani yatoje Ikipe y'Igihugu, yatsinzemo umukino umwe gusa ubwo bahuraga na Zimbabwe muri Nzeri, anganya undi umwe mu gihe yatsinzwe imikino itandatu yose.
‎Kuri ubu uyu mutoza yamaze gusimbuzwa Umwongereza Stephen Constantine w’imyaka 63 wahawe amasezerano y'imyaka ibiri, akaba azatangirira akazi ke mu marushanwa ya FIFA Series 2026 azabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 26 na 31 Werurwe 2026.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now