Umunyezamu Andre Onana ntazakinira Cameroun Igikombe cya Afurika
Umunyezamu Andre Onana ntazakinira Cameroun Igikombe cya Afurika
Umunyezamu w’icyamamare Andre Onana, yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun bazitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika (AFCON), mu gihe iri shyirahamwe riri mu bibazo by’uruhuri nyuma yo kwirukanwa k’umutoza mukuru, Marc Brys.

Iri tangazo ritunguranye rije rikurikira ibibazo by’ubwumvikane bucye muri ruhago ya Cameroun, aho Andre Onana atagaragaye mu bakinnyi 28 bahamagawe n’umutoza w’agateganyo, David Pagou.

Kutaboneka kwa Onana kuri uru rutonde ni inkuru yagarutsweho cyane, dore ko ari umwe mu banyezamu bakomeye ku Isi. Si we gusa utahamagawe kuko na Kapiteni Vincent Aboubakar, ndetse na myugariro Michael Ngadeu batari mu ikipe izerekeza muri Maroc mu gikombe kizatangira tariki 21 Ukuboza.

Andre-Frank Zambo Anguissa ukinira Napoli na we ntabwo yahamagawe kubera imvune, gusa kuri Onana na Aboubakar nta mpamvu n’imwe yigeze itangwa yatumye basigara, ibintu byateye urujijo mu basesenguzi n'abakunzi b'izi ntare za Cameroun.

Onana asanzwe afite amateka y’ibibazo mu marushanwa mpuzamahanga aheruka. Mu Gikombe cy'Isi cyo muri Qatar mu 2022 yirukanwe mu mwiherero igitaraganya, naho muri AFCON ya 2023 iheruka muri Côte d’Ivoire abura umwanya ubanza mu kibuga nyuma yo gukererwa kugera mu mwiherero kugira ngo abanze akinire Manchester United.

Kuri ubu Onana uri gukinira ikipe ya Trabzonspor yo muri Turukiya, aho yatijwe avuye muri Manchester United, yari yongeye kwigarurira icyizere cya Marc Brys mbere y'uko uyu mutoza yirukanwa.

Isigwa rya Onana rije rikurikira icyemezo cya Perezida wa Fecafoot, Samuel Eto’o, cyo kwirukana umutoza Marc Brys amushinja "uburiganya" no kunanirwa inshingano z'akazi.

Mu itangazo ryasohowe na Fecafoot, Brys yashyizwe mu majwi ko "yoshya abakinnyi gusuzugura ubuyobozi bwa Fecafoot" ndetse no "gukorana bya hafi n'abantu batazwi bagamije guhungabanya ishyirahamwe."

David Pagou wasimbuye Brys by'agateganyo, azaba afite akazi katoroshye ko kuyobora "Intare z'inkazi" (Indomitable Lions) muri iri rushanwa azaba adafitemo bamwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba. Cameroun iri mu itsinda F aho izahura na Côte d’Ivoire ifite igikombe giheruka, Gabon ya Pierre-Emerick Aubameyang, na Mozambique.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now