Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 31 mu Amavubi asiga Kwizera Olivier
Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 31 mu Amavubi asiga Kwizera Olivier
Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 azifashisha mu mikino ya FIFA Series 2026 mu gihe yijeje Abanyarwanda impinduka zikomeye nyuma yo guhabwa amasezerano y'imyaka 2.
‎Uyu Mwongereza wagarutse gutoza u Rwanda nyuma y'imyaka isaga 10, yerekanywe ku mugaragaro mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, aho yahamije ko aje gukemura ibibazo byatumaga ikipe yitwara nabi. Constantine yatoranyijwe mu batoza 688 bari basabye iyi mirimo, akaba yahawe inshingano zo kuzamura urwego rw'imikinire y'Amavubi ashingiye ku ishyaka n'umurimo unoze.
‎Mu ijonjora rya mbere yakoze afatanyije n'umutoza wungirije Eric Nshimiyimana, bahamagaye abakinnyi 31 bagomba kuzavamo 26 ba nyuma bazakina irushanwa rya FIFA Series 2026. Iri rushanwa rizahuza u Rwanda, Kenya, Estonia na Grenada, rizatangira gukinwa tariki ya 27 Werurwe 2026 kuri Stade Amahoro.
‎Kuri uru rutonde rwatangajwe, hagaragayemo impinduka zitandukanye zirimo kuba umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier atahawe amahirwe, n'ubwo aherutse guhembws nk'umukinnyi w'ukwezi kwa Gashyantare muri Rayon Sports. 
Ku rundi ruhande, hahamagawe abakinnyi bashya barimo Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds mu Busuwisi, Kalisa Sven wa FC Etzella Ettelbruck muri Luxembourg, ndetse n'abavandimwe batatu bakina muri Azerbaijani ari bo Mickels Joy Lance, Mickels Leroy Jacques na Mickels Joy.
‎Mu kugaragaza icyerekezo cye, Constantine yavuze ko yishimiye kugaruka gukomeza akazi yasize adasoje ubwo yatozaga u Rwanda hagati ya 2014 na 2015 akarugeza ku mwanya wa 68 ku rutonde rwa FIFA.
‎Yagize ati “Impinduka zizakorwa nubwo zitoroshye, ntabwo navuga ngo ni munsi umwe cyangwa imikino ibiri, ariko kuva ku munsi wa mbere muzabona ikipe itandukanye n’iyo muheruka kubona. Nzi ko icya mbere abakinnyi bakeneye imbaraga zo gukora cyane kandi bagakorera igihugu.”
‎Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yashimangiye ko uyu mutoza yatoranyijwe hagendewe ku bunararibonye bwe bwo kujyana amakipe mu Gikombe cya Afurika ndetse no kwemera gukorera mu bushobozi bw'ishyirahamwe. Abatoza 20 ni bo bakoze ikizamini cya nyuma kugeza ubwo Stephen Constantine ahize abandi akagirirwa icyizere.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now