‎Shema Fabrice yavuze ko igikombe cya FIFA Series kizasigara mu Rwanda
‎Shema Fabrice yavuze ko igikombe cya FIFA Series kizasigara mu Rwanda
‎Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko igihugu cyiteguye neza kwakira irushanwa rya FIFA Series 2026 rigiye gutangira ndetse ashimangira ko intego nyamukuru y'Amavubi ari uko igikombe kigomba gusigara i Kigali.
‎Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu gitegura iyi mikino mpuzamahanga ya gicuti izatangira ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, Shema yagaragaje ko kwakira iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku Rwanda, yo gukomeza kwigaragaza ku rwego rw'Isi binyuze mu mupira w’amaguru.
‎Yavuze ko siporo isigaye ikoreshwa nk'uburyo bwo kumenyekanisha igihugu, anashimangira inyungu ziri mu guha umwanya abakinnyi bakiri bato bakina imbere mu gihugu. 
‎Yagize ati "Dushaka ko urubyiruko rwacu rubona amahirwe yo kwigaragaza. Kugira umukinnyi ukina mu ikipe ikomeye ku Isi byongera agaciro k’umupira wacu ndetse n’igihugu muri rusange."
‎Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko kwakira amakipe arindwi y'amahanga mu cyumweru kimwe bifite inyungu nini mu kuzamura ubukungu bw'igihugu binyuze mu bukerarugendo, kuko abakinnyi n'abatoza bacumbikirwa mu mahoteli atandukanye bakanabona umwanya wo gusura u Rwanda, dore ko kuri bamwe ari ubwa mbere bageze ku Mugabane wa Afurika.
‎Kugira ngo ibi byose bishoboke, Shema yashimiye Leta y'u Rwanda ku mbaraga ikomeje gushyira mu kubaka ibikorwaremezo bya siporo bigezweho.
‎ Yagize ati "Ntidushobora kwakira amarushanwa nk’aya hatariho ibikorwaremezo byiza. Turashimira Leta y’u Rwanda yakomeje kubishyiramo imbaraga, kandi dufite gahunda yo gukomeza kubiteza imbere."
‎Asoreza ku ntego nyamukuru y'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda muri iri rushanwa, Perezida wa FERWAFA yagaragaje icyizere cyo kwegukana intsinzi imbere y'abafana.
‎ Yagize ati "Iki gikombe kirasa n’icy’Igikombe cy’Isi. Intego yacu ni uko kizaguma mu Rwanda. Turifuza ko ikipe yacu izitwara neza ikacyegukana."
‎Yasoje avuga ko iri rushanwa rihuza ibihugu umunani ari intangiriro nziza kuko u Rwanda rufite intego yo kwagura ubushobozi bw'abakozi bategura ibikorwa mpuzamahanga kugira ngo ruzabashe kwakira amarushanwa akomeye kurushaho mu myaka iri imbere.
‎Amakipe azitabira agabanyije mu matsinda abiri. Itsinda A rigizwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Estonia, Grenada na Kenya. Rizakinira imikino yaryo kuri Stade Amahoro, ikaba izatangira ku wa Gatanu guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (18:00). 
‎Itsinda B rigomba gukinira imikino yaryo kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo guhera ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, ririmo Tanzania, Macau, Aruba ndetse na Liechtenstein. Ni ryo rizafungura iyi mikino ku mugaragaro guhera Saa Saba n’Igice z'amanywa (13:30).
‎Abakunzi ba ruhago bifuza kureba iyi mikino yose basabwe kugura amatike bifashishije telefoni zabo bakanda *939*3*2#, bagakurikiza amabwiriza.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now