RDC yongereye amahirwe yo kujya mu Gikombe cy'Isi
RDC yongereye amahirwe yo kujya mu Gikombe cy'Isi
Rutahizamu Victor Osimhen yatsindiye Super Eagles ibitego bibiri mu minota 30 y'inyongera muri 4-1 batsinze Gabon, bagera ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka ya CAF mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026. Nigeria izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze Cameroun igitego 1-0.

Iyi mikino yombi yabereye muri Maroc, ku wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025.

Umukino wa mbere wabaye saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba wahuje Nigeria na Gabon. Ikipe zombi zakomeje guhatana ndetse zikabona uburyo bwinshi bw'ibitego zikabuhusha. 

Byasabye umunota wa 78 kugira ngo Akor Adams afungure amazamu ku ruhande rwa Nigeria, ubwo yakiraga neza umupira wari utakajwe na ba myugariro ba Gabon, ahita aroba umunyezamu Loyce Mbaba.

Ibyishimo by'abakunzi b'iki gihugu gituwe n'abasaga miliyoni 237 ntibyarambye. Ku munota wa 89, Mario Lemina wa Galatasaray yishyuriye igihugu cye, iminota 90 irangira rubuze gica. 

Nyuma y'iminota irindwi gusa batangiye gukina iminota 30 y'inyongera, Chidera Ejuke winjiye asimbura yahesheje Super Eagles igitego cya kabiri, ari na cyo cyatumye umukino ufunguka kurushaho. 

Victor Osimhen wari wahushije ibitego mu minota isanzwe y'umukino, yashyizemo icya gatatu ku munota wa 102, mbere y'uko ashyiramo agashinguracumu nyuma y'iminota umunani. 

Umukino wagombaga gutanga igihugu gisanga Nigeria ku mukino wa nyuma wabaye saa Tatu z'ijoro, hagati ya Cameroun imaze gukina Igikombe cy'Isi inshuro umunani ndetse na RDC yagikinnye rimwe risa. 

Bryan Mbeumo wa Manchester United ni we wabonye amahirwe menshi ku ruhande Cameroun mu gihe Cedric Bakambu na we atabonye make ku ruhande rwa RDC. Icyakora bose ntibabashije kuyabyaza ibitego kuko icyabonetse rukumbi cyatsinzwe ku munota wa kabiri w'inyongera y'itanu, gitsindwa na Kapiteni Chancel Mbemba. 

Umukino warangiye Abanye-Congo babonye intsinzi yabagejeje ku mukino wa nyuma bazahuramo na Nigeria, ku Cyumweru tariki 16 Ugushyingo, saa Tatu z'ijoro. 

Ikipe izatsinda izabona itike yo gukina imikino ya Kamarampaka Mpuzamigabane izaba muri Werurwe 2026, kugira ngo igihugu kizitwara neza muri bitandatu bizahatana, kizabone itike y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Kugeza ubu, ibihugu icyenda bya Afurika byamaze kubona itike y'Igikombe cy'Isi ni Algérie, Cap-Vert, Égypte, Ghana, Côte d’Ivoire, Maroc, Sénégal, Afurika y'Epfo na Tunisie.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now