Rayon Sports yasinyishije myugariro mushya w'umunyamahanga
Rayon Sports yasinyishije myugariro mushya w'umunyamahanga
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije myugariro mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yannick Bangala Litombo, uje kuyifasha kuziba ibyuho mu bwugarizi mu gice cya kabiri cya Shampiyona.

Kuri uyu wa Gatanu, Gikundiro ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko uyu musore w’imyaka 31 yamaze kuba umukinnyi wayo, aho yasinye amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa.

Kugira ngo Bangala aze muri Rayon Sports, byaturutse ku busabe bw’Umutoza Mukuru, Bruno Ferry, wari usanzwe amuzi neza ubwo bombi bari kumwe mu ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania.

Ferry yifuje uyu mukinnyi kubera ubunararibonye bwe no kuba ashobora gukina imyanya ibiri; nka myugariro wo hagati cyangwa nk'umukinnyi wo hagati mu kibuga wugarira, imyanya Rayon Sports yagaragajemo intege nke mu mikino ishize.

Yannick Bangala si izina rishya mu mupira wa Afurika. Yakinnye mu makipe y’ibihangange arimo AS Vita Club na DCMP z’iwabo i Kinshasa, mbere yo kwerekeza muri Maroc muri AS FAR Rabat.

Yamamaye cyane muri Tanzania ubwo yakiniraga Young Africans, aho yari inkingi ya mwamba mu bwugarizi, mbere yo kwerekeza muri Azam FC.

 Afite ubunararibonye bw’imikino irenga 55 mu marushanwa ya CAF (Champions League na Confederation Cup), ibintu byitezweho gufasha Rayon Sports guhatanira ibikombe.

Uyu musore muremure (areshya na metero 1.88) yanahamagawe inshuro zitari nke mu Ikipe y’Igihugu ya RDC (Les Léopards), akaba aje asanga abandi bakinnyi bashya Rayon Sports iri kugura kugira ngo yitegure neza APR FC muri Super Cup izakinwa tariki 10 Mutarama 2026 n'imikino yo kwishyura muri Shampiyona. 

Gikundiro izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki 4 Mutarama 2026 yakira AS Muhanga kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda z'amanywa. 

Magingo aya, iyi kipe yambara ubururu n'umweru ni iya karindwi ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 21, aho irushwa amanota umunani na Police FC ya mbere. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now