Rayon Sports yahagurukiye ibya Fall Ngagne wanze kuyikinira
Rayon Sports yahagurukiye ibya Fall Ngagne wanze kuyikinira
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye rutahizamu ukomoka muri Sénégal, Fall Ngagne, itariki ntarengwa yo kugaruka mu kazi bitarenze ku wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, bitabaye ibyo agafatirwa ibyemezo bikomeye birimo gusesa amasezerano, nyuma yo gukeka ko yaba yarabeshye impamvu y’urugendo rwe.

Uyu mukinnyi wari umaze igihe kirekire afite imvune, yasabye uruhushya rwo kujya iwabo kwita ku mubyeyi we (nyina) wari urwaye, ariko Rayon Sports ivuga ko yamaze kumenya ko ibyamujyanye bitandukanye n’ibyo yasabiye uruhushya, bityo akaba afatwa nk’uwataye akazi.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko bihanganiye uyu rutahizamu igihe kirekire, ariko ubu noneho amazi yarenze inkombe.

Yagize ati “Fall Ngagne yagiye atubwira ko agiye kureba nyina ariko ikibazo cye twabonye ko kirenze ibyo. Ikibazo cye twagihariye ushinzwe ibijyanye n’inyungu ze tumuha igihe ntarengwa... Twamuhaye ko ku wa Mbere [tariki 5 Mutarama] agomba kuba ari mu kazi.”

Rayon Sports yitegura imikino ikomeye irimo uwa AS Muhanga na APR FC, ivuga ko idakeneye abakinnyi badafite ubushake bwo gukora.

 Gakwaya yashimangiye ko niba uyu wa Mbere ugera Fall Ngagne ataragaruka, bizaba bisa nk'aho atakiri umukozi wa Rayon Sports.

Ati “Nataza tuzafata indi myanzuro. Naramuka atahageze ubwo bizaba bigaragaye ko adashaka akazi.”

Fall Ngagne yageze muri Rayon Sports ahita yigaragaza cyane, dore ko mbere yo kuvunikira mu mukino w’Amagaju FC muri Gashyantare 2025, yari amaze gutsinda ibitego 13 muri Shampiyona, ari na we wari uyoboye abandi ba rutahizamu icyo gihe.

Nyuma y’amezi arenga arindwi yitabwaho n’abaganga b’ikipe, yari yatangiye imyitozo yoroheje muri Nzeri 2025, mbere y’uko asaba uruhushya rwo kujya muri Sénégal rwavuyemo izi mpaka zishobora gutuma atandukana na Gikundiro nabi.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now