Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025, wari witabiriwe n’uyu muyobozi w’ikirenga muri ruhago ku Isi, wari uvuye gutangiza iserukiramuco ry’umupira w’amaguru ku bana (FIFA Football Festival) muri Stade Amahoro, igikorwa yafatanyijemo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mbere y’uko umukino utangira, Infantino aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice n’Umuyobozi w’Icyicaro cy’Iterambere cya FIFA i Kigali, Ndayisenga Davis, bamanutse mu kibuga basuhuza abakinnyi b’amakipe yombi, banafatana ifoto y’urwibutso.
Mu mukino nyirizina, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, gusa amakipe yombi yagaragazaga inyota yo gushaka igitego.
Ku munota wa 65, AS Kigali yafunguye amazamu binyuze kuri Benedata Janvier wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Cyuzuzo Gael ntiyabasha kuwugarura.
Gasogi United yaje kwishyura ku munota wa 84 kuri penaliti yinjijwe neza na Ngono Guy Herve, nyuma y’uko myugariro Franklin Onyeabor wa AS Kigali akoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina ku ishoti ryari ritewe na Hakim Hamiss.
Uku kunganya kwatumye Gasogi United yuzuza imikino itanu yikurikiranya itabona intsinzi, iguma ku mwanya wa cyenda n’amanota 19, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12.
Uretse ibyabereye i Nyamirambo, inkuru y’umunsi muri Shampiyona ni ugutsindwa kwa Police FC, yatakaje umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe y’abashinzwe umutekano yatsindiwe i Bugesera igitego 1-0.
Ibi byahaye amahirwe APR FC yo kugabanya ikinyuranyo, nyuma yo gutsindira AS Muhanga iwayo ibitego 2-1.
Mu yindi mikino, Mukura VS yatsinze Marine FC ibitego 2-1, naho Gicumbi FC itsinda Rutsiro FC ibitego 4-2.
Ku rutonde rw’agateganyo, Police FC iracyayoboye n’amanota 29, igakurikirwa na APR FC ifite amanota 26, naho Al Merrikh ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 24.
Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, aho umukino utegerejwe na benshi uzahuza Rayon Sports izakira Etincelles FC saa 18:30 kuri Kigali Pelé Stadium.
Leave a Comment