Umukinnyi Nkinzingabo Fiston yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 29 y'amavuko.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, uyu musore wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yashyize hanze itangazo rishimangira ko ahagaritse urugendo rwe mu kibuga.
Nkinzingabo yagaragaje ko urugendo rwe rwatangiye mu 2012 ubwo yinjiraga mu mupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, bimubyarira umusaruro cyane, atari nk'umukinnyi gusa ahubwo n'umuntu usanzwe.
Yagize ati "Mu byanshimishije cyane mu buzima bwanjye harimo guhagararira igihugu cyanjye mu makipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, 20 na 23. Kwambara umwambaro w'igihugu zari inzozi nasohoje kandi nzahora nzibuka."
Uyu mukinnyi wari ufite impano benshi bavuga ko yihariye, yatangiriye mu Irerero rya APR FC ahamara imyaka itatu mbere yo kwerekeza mu Isonga FC yagiriyemo ibihe byiza byamufashije kwiteza imbere.
Mu 2014 yabonye amahirwe yo kujya kwiga umupira w'amaguru ku Mugabane w'u Burayi muri Espagne mu ishuri rya REFA Academy, ahamara imyaka ibiri n'igice.
Agarutse mu Rwanda, Nkinzingabo yasinyiye APR FC mbere yo kwerekeza muri AS Kigali yamazemo imyaka ibiri, akomereza muri Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports aherukamo.
Yasoje itangazo rye ashimira amakipe yose yakiniye, abatoza, abaganga n'abafana bamubaye hafi, avuga ko atavuye mu mupira burundu kuko azakomeza gufasha no gutera inkunga abakiri bato bafite inzozi nk'izo yigeze kugira.
Leave a Comment