Mukunzi Yannick yatandukanye na Sandvikens IF nyuma y'imyaka itandatu
Mukunzi Yannick yatandukanye na Sandvikens IF nyuma y'imyaka itandatu
Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Mukunzi Yannick, yatangaje ko yatandukanye n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suède, nyuma y’urugendo rw’imyaka itandatu yari amaze ayikinira.

Ibi uyu mukinnyi w'Ikipe y’Igihugu Amavubi, yabitangaje binyuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Mu magambo ye, Yannick yagaragaje ko gutandukana n’iyi kipe bitamworoheye kuko yamubereye nk'umuryango, ariko ashimangira ko ari cyo gihe cyo gutera indi ntambwe.

Yagize ati "Ntabwo binyoroheye gusezera, kuko muri iyi myaka yose Sandvikens IF yambereye umuryango wa nyawo. Ibihe byiza, imbaraga n'umubano twubakiye hano, bizahora ku mutima wanjye iteka."

Yakomeje ashimira abo babanye bose agira ati "Ku buyobozi, abatoza, abakinnyi bagenzi banjye, abafana, n'undi wese wabaye umwe muri uyu muryango, mwarakoze ku bw'urukundo, icyizere, n'ibihe bidasanzwe twasangiye."

Yannick yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko hari ahandi yerekeje amaso, agira ati "Mu gihe nteye intambwe ikurikira mu rugendo rwanjye rw'umwuga, njyanye impamba y'ibyo nigiye hano n'ibyo nahabonye. Nifurije ikipe guhirwa mu rugendo rwayo ruri imbere. Igikurikiraho ni vuba."

Imvune zakomye mu nkokora urugendo rwe

Mukunzi Yannick yageze muri Sandvikens IF mu 2019 avuye muri Rayon Sports. Mu ntangiriro z’urugendo rwe yigaragaje nk’umukinnyi ukomeye kandi ugenderwaho, ariko ibihe bye byaje kwivangamo ibibazo by’imvune byagiye bimubuza amahirwe yo gukina igihe kirekire ndetse binamuvutsa umwanya mu Ikipe y’Igihugu 'Amavubi'.

Mu 2021, uyu musore yahuye n’imvune ikomeye y’ivi yatumye amara umwaka wose atagaragara mu kibuga. N’ubwo byagenze gutyo, ubuyobozi bw’ikipe bwari bumufitiye icyizere bwamwongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu 2022.

Gusa amahirwe ntiyabaye yose, kuko mu 2023 na bwo imvune yongeye kumuzonga bituma adafasha ikipe ye mu rugamba rwo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri. Ibyo byanakomeje mu 2024 ubwo ikipe yari imaze kuzamuka, Yannick wari witezweho kugaruka neza yongera kugira ikibazo cy’imvune cyatumye adakina.

Nyuma y'uko amasezerano arangiye, impande zombi zatandukanye. 

Yannick w'imyaka 30 yazamukiye mu irerero rya APR FC ndetse bidatinze azamurwa no mu ikipe nkuru, aho yakinnye kugeza muri Kanama 2017 ubwo yasinyiraga Rayon Sports yafashije kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now