Marine FC yatsindiye Kiyovu Sports i Kigali
Marine FC yatsindiye Kiyovu Sports i Kigali
‎Ikipe ya Marine FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 21 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026.
‎Iyi ntsinzi yafashije ikipe y'i Rubavu itozwa na Rwasamanzi Yves gukura amanota atatu i Kigali, yongera gusogongera ku byishimo nyuma y'imikino itandatu yikurikiranya yari imaze idatsinda muri shampiyona, ikaba yari yanatsinze umukino ubanza igitego 1-0 mu rugo.
‎Umukino watangiye Kiyovu Sports isatira cyane ishaka igitego hakiri kare, ariko umunyezamu Irambona Vally akomeza kuyibera ibamba akuramo uburyo bwinshi. 
Ku munota wa 36, rutahizamu Ishimwe Kevin yatsindiye Marine FC igitego cya mbere arobye umunyezamu, ahawe umupira na Nizeyimana Mubaraka nyuma y'ikosa ryakozwe na Uwimana Yakubu watakaje umupira.
‎Bidatinze, ku munota wa 40, Ndikumana Fabio yahawe umupira mwiza na Usabimana Olivier, aroba umunyezamu James Desire wari wasohotse nabi, atsindira Marine FC igitego cya kabiri ari na ko igice cya mbere cyarangiye bari imbere.
‎Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports itozwa na Haringingo Francis Christian yagarutse yariye karungu ishaka kwishyura. Ibi byayihiriye ku munota wa 57 ubwo Bukuru Christophe wari wasimbuye yatsindaga igitego kimwe rukumbi kuri coup franc nziza, ikosa ryari rikozwe na Rutayisire Aman atega Ntwari Asouman.
‎Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 90, kapiteni wa Marine FC, Usabimana Olivier, yahawe ikarita itukura nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y'umuhondo azira kubuza abakinnyi ba Kiyovu Sports gutangiza umukino vuba. 
Uyu mukino wasize Kiyovu Sports igumye ku mwanya wa munani n'amanota 33 mu gihe Marine FC yayisatiriye ijya ku mwanya wa cyenda n'amanota 32.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now