Man City irifuza Enzo Maresca utoza Chelsea
Man City irifuza Enzo Maresca utoza Chelsea
Ubuyobozi bwa Manchester City bwamaze gushyira ku mwanya wa mbere Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, nk’umukandida ugomba guhita asimbura Pep Guardiola mu gihe uyu munya-Espagne yaba ahisemo gusohoka muri iyi kipe mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Amakuru yizewe aturuka hafi y’ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku kibuga cya Etihad, aremeza ko hari impungenge ziri kwiyongera z’uko uyu mwaka w’imikino ushobora kuba ari wo wa nyuma wa Guardiola muri City, ibintu byatumye batangira gutegura "Plan B" yo kumusimbuza hakiri kare, nk'uko The Athletic dukesha iyi nkuru ibivuga.


Enzo Maresca si izina rishya i Manchester. Uyu mutoza w’Umutaliyani afite abamwemera cyane mu buyobozi bwa City kuko yigeze kuhatoza ikipe y’abato (U-21) mu mwaka w’imikino wa 2020-21, mbere yo kugaruka nk'umutoza wungirije wa Guardiola mu mpeshyi ya 2022.

Uretse kuba azi neza imikinire n’umuco by’iyi kipe, Maresca yagaragaje ubushobozi bukomeye kuva yafata Chelsea mu 2024, aho yayifashije kwegukana Igikombe cya Conference League ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup) mu igerageza rye rya mbere, ubu akaba ari ku mwanya wa kane muri shampiyona, arushwa amanota atandatu gusa n'iyi City ya Guardiola.


N’ubwo Pep Guardiola yongereye amasezerano mu Ugushyingo 2024 azageza muri Kamena 2027, amateka yagaragaje ko uyu mutoza w’imyaka 54 akunze gutegereza iminsi ya nyuma kugira ngo afate umwanzuro ntakuka ku hazaza he.

Ubwo yaganiraga na ESPN Brasil muri Gicurasi, Guardiola yari yavuze ko "Nyuma y'amasezerano yanjye na City, nzahagarara. Ntabwo mbizi niba nzasezera burundu, ariko nzafata akaruhuko."

Maresca afitanye na Chelsea amasezerano azageza mu 2029, gusa muri iyi minsi havutse urujijo nyuma y’amagambo aherutse gutangaza.

 Nyuma yo gutsinda Everton, yavuze ko "yagize amasaha 48 mabi cyane kuva yagera mu kipe," ibyateye benshi kwibaza niba umubano we n’ubuyobozi bwa The Blues wifashe neza.

Biteganyijwe ko icyemezo cya nyuma cya Guardiola kizamenyekana ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba ugana ku musozo, ariko City yo yamaze gufata umwanzuro ko Maresca ari we mahitamo ya mbere aramutse agiye.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now