Ikipe ya Gasogi United yabonye intsinzi y'igitego kimwe ku busa imbere ya APR FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy'Igikombe cy'Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Iki gitego rukumbi cyatandukanyije amakipe yombi cyabonetse ku munota wa 75 gitsinzwe na Niyigena Ebenezer wari winjiye mu kibuga asimbuye Kokoete Udo Ibioko mbere y'uko igice cya kabiri gitangira.
Niyigena yafunguye amazamu ahawe umupira mwiza na Ndikumana Danny, nyuma y'uko abakinnyi ba APR FC bari bazamutse bose basiga inyuma myugariro umwe gusa.
Uyu mukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi wagaragayemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko abataha izamu bagorwa no kureba mu nshundura.
Mu gice cya mbere, APR FC yari yabonye igitego cyatsinzwe n'umutwe na Nshimiyimana Yunussu ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira.
Mu minota ya nyuma y'umukino, APR FC yokeje igitutu izamu rya Gasogi United ishaka kwishyura, ndetse ku munota wa kabiri w'inyongera Byiringiro Gilbert akinana neza na Denis Omedi atera ishoti rikomeye rikubita igiti cy'izamu rivamo mu gihe umunyezamu Ndagijimana Leandre yari yamaze kuryama.
Ku ruhande rwa Gasogi United l, na yo yagiye inyuzamo igasatira bikomeye binyuze kuri Ndikumana Danny na Hakim Hamiss, byasabye ko umunyezamu Hakizimana Adolphe ashyiraho umwete kugira ngo akuremo imipira ikomeye yaterwaga, harimo n'uwo yashyize muri koruneri ku munota wa 64.
Iyi ntsinzi ihaye Gasogi United amahirwe mbere y'umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya aya makipe ahurira muri iki cyiciro cya kimwe cya kane cy'Igikombe cy'Amahoro, aho mu mwaka wa 2024 Gasogi yakomeje itsinze kuri penaliti, naho mu 2025 APR FC ikaba ari yo yakomeje imbere ku giteranyo cy'igitego kimwe ku busa.
Mu yindi mikino ibanza ya kimwe cya kane yabaye ku gicamunsi, Bugesera FC yatsinze Etincelles FC igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Umar Abba, mu gihe AS Kigali yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa.
Imikino ya kimwe cya kane irakomeza kuri uyu wa Kane saa cyenda z'amanywa aho Police FC izakira Rayon Sports.
Leave a Comment