Haringingo yasabye abafana ba Rayon Sports kwikuramo ubwoba bwa APR FC ‎
Haringingo yasabye abafana ba Rayon Sports kwikuramo ubwoba bwa APR FC ‎

‎Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yasabye abafana b’iyi kipe kwikuramo ubwoba ahubwo bakazajya kuyishyigikira ari benshi mu mukino w'ishiraniro bazahuramo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

‎Ibi yabitangaje nyuma y'uko hari bamwe mu bafana ba Gikundiro bagaragazaga impungenge n'ubwoba bitewe n'uko iyi kipe itakunze kugirira amahirwe kuri Stade Amahoro, aho yatsindiwe na APR FC mu mikino itatu iheruka ku kinyuranyo kinini cy'ibitego.

‎Haringingo yahumurije aba bafana abizeza ko bazabashimisha agira ati "Abafana nibareke ubwoba, ibindi bazabibona. Ni umukinnyi wacu wa 12 bazaze badushyigikire natwe tuzabashimisha."

‎Uyu mutoza yanatanze amakuru meza ku ruhande rw'abakinnyi, yemeza ko rutahizamu uca mu mpande Aziz Bassane wari umaze iminsi yarahagaritswe kubera imyitwarire mibi, yamaze kubabarirwa ndetse akaba ari mu bakinnyi 23 bari mu mwiherero bitegura uyu mukino.

‎Yashimangiye ko imbabazi bahawe uyu musore zishingiye ku nyungu z'ikipe agira ati "Kuri Bassane ibyari byabaye byararangiye nta muntu udakosa kandi ntabwo yari yakoze ibitababarirwa. Natwe rero nk’umukinnyi twari dukeneye nk’ababyeyi twamugaruye mu bandi."

‎Ku rundi ruhande, Haringingo yagaragaje ko bagifite imibare n'icyizere muri Shampiyona, aho intego nyamukuru ari ugutsinda APR FC bakagabanya ikinyuranyo cy'amanota, mu gihe bategereje ko uyu mukeba ashobora kuzatakaza mu mikino itaha.

‎Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 mu gihe irusha Rayon Sports iri ku mwanya wa kane amanota umunani, ibintu bituma uyu mukino uba uw'ishiraniro ku mpande zombi.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now