Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryageze ku cyiciro cya nyuma cyo gushaka umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', aho mu basabye akazi bose hasigayemo abakandida batanu gusa bategerejwemo uzahabwa inshingano.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, asobanura ko bakoze ijonjora rikomeye kugira ngo babone umutoza wujuje ibisabwa uzaha u Rwanda intsinzi mu marushanwa akomeye ari imbere.
Mugabe yagize ati "Twakiriye ubusabe 648 bw'abashaka gutoza Amavubi. FERWAFA ifatanyije na Minisports, twashyizeho akanama ka tekinike, dushakamo abujuje ibisabwa dusigarana 18. Twabakoreye ibizamini, ubu twasigaranye batanu ba nyuma."
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwashimangiye ko uyu mutoza mushya agomba kuba aje gutanga umusaruro w'ako kanya, aho gukomeza kwitwaza urwitwazo rwo kumenyera abakinnyi n'igihugu.
Yagize ati "Imyaka irangiye tuvuga ibi byo kubaka ikipe, kubaka uburyo bwo gukina... dukeneye ikipe itsinda. Ni ibyo nta kindi. Umwe gusa ni we uzatoranywa wujuje ibisabwa. Nadatanga umusaruro azagenda."
Uyu mutoza uzatoranywa azasabwa gufasha u Rwanda gushaka itike y'Igikombe cya Afurika n'icy'Isi, ndetse no gutoza amakipe y'abato kugira ngo yubakwemo imyumvire y'intsinzi.
Kugeza ubu, Ikipe y'Igihugu izakina imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series iteganyijwe mu mpera z'uku kwezi, ifitwe n'umutoza Eric Nshimiyimana wahawe inshingano zo kuyiyobora by'agateganyo.
Umutoza mushya uri gushakwa ni uwusimbura Umunya-Algérie, Adel Amrouche, wirukanwe azira umusaruro nkene, tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.
Leave a Comment