CAN 2025: Salah yinjije Misiri muri 1/8
CAN 2025: Salah yinjije Misiri muri 1/8
Ikipe y’Igihugu ya Misiri yabaye iya mbere ibonye itike ya 1/8 cy’Igikombe cya Afurika (CAN 2025), nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo igitego 1-0 cya Mohamed Salah, mu mukino ‘Ba Farawo’ barangije ari abakinnyi 10.

Uyu mukino wo mu Itsinda B wabereye i Agadir muri Maroc kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025, waranzwe n’ishyaka ryinshi ndetse n’utuntu duto twagiye duteza impaka ku misifurire y’Umurundi Pacifique Ndabihawenimana.

Intsinzi ya Misiri yabonetse ku munota wa 45, ubwo Kapiteni Mohamed Salah yinjizaga neza penaliti yahawe nyuma y’uko myugariro wa Afurika y’Epfo, Khuliso Mudau, agaragaye amukubita ukuboko mu maso ari mu rubuga rw’amahina.

 Ikoranabuhanga rya VAR ryemeje ko ari penaliti, Salah ayitera neza umunyezamu Ronwen Williams ajya ibumoso umupira ujya hagati.

Akanyamuneza ka Misiri kaje gukomwa mu nkokora mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ubwo myugariro wabo ukina iburyo, Mohamed Hany, yahabwaga ikarita y’umuhondo ya kabiri yabyaye umutuku, azira gukandagira Teboho Mokoena.

Ibi byasabye ko Misiri ikina igice cya kabiri cyose ari abakinnyi 10, ariko yihagararaho imbere y’igitutu cya ‘Bafana Bafana’.

Uyu mukino wasoje harimo impaka zikomeye, ubwo mu minota ya nyuma y’inyongera, Afurika y’Epfo yasabaga guhabwa penaliti. Ishoti rya Teboho Mokoena ryagaruwe na Yasser Ibrahim, abakinnyi ba Afurika y’Epfo bemeza ko yakoresheje ukuboko.

Umusifuzi Ndabihawenimana yagiye kureba kuri VAR, ariko yanzura ko nta bushake bwari burimo (Ball to hand), yemeza ko nta penaliti ihari, umukino urangira utyo.

Nubwo Afurika y’Epfo yakinnye ifite umubare munini w’abakinnyi mu gice cya kabiri, yananiwe kumena urukuta rwa Misiri. 

Umunyezamu Mohamed El Shenawy w’imyaka 37, yigaragaje cyane akuramo imipira ikomeye, harimo n’ishoti rikomeye rya Lyle Foster ryari ryabazwe.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Misiri igize amanota atandatu mu mikino ibiri, ibiyihesha itike ya 1/8 idategereje umukino wa nyuma w’itsinda.

Ku rundi ruhande, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu, ikaba isabwa kwitwara neza ku mukino wa nyuma mu itsinda izahuramo na Zimbabwe kugira ngo yizere gukomeza. 

Angola na Zimbabwe zifite inota rimwe rimwe nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wabanje.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now