Amakipe yo mu Rwanda kujya imbere ya APR FC biyatera isoni?
Amakipe yo mu Rwanda kujya imbere ya APR FC biyatera isoni?

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, nibwo umunsi wa 23 wa shampiyona washyirwagaho umutemeri aho ikipe ya Al Merreikh yatsinze Police FC igitego 1-0, bituma iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda yuzuza imikino 8 nta manota 3 y’imbumbe.

Ikipe ya APR FC iri mu bihe bibi bidasanzwe, ariko ikipe bahanganye zanze kuyisiga

Akenshi muri Shampiyona y’u Rwanda ujya kumva umuntu aravuze ngo APR FC barayibera, abasifuzi barayibira niyo mpamvu itwara RPL zikurikiranya. Yego hari ibiba APR FC ikabona amanota bikaba byagutera kwibaza, ariko ubu ko iri kuyabura, abo bahanganye bari gukora iki?

APR FC kuri ubu iri guhumeka insigane ariko yabuze uyereka mu bworo bw'ikirenge 

APR FC iri mu makipe ahagaze nabi muri sampiyona y’u Rwanda aho mu mikino 5 iheruka ifitemo amanota 6, ndetse mu mikino 5 ikaba imaze gutsindamo umukino umwe gusa. APR FC mu mikino 23 imaze gukina imaze kunganyamo 10 ikaba ariyo mikino myinshi inganyije kugera ku munsi wa 23 mu myaka 10 itambutse.

Police FC yaguye nk’ibere

Police FC iri mu makipe yatangiye shampiyona ihabwa amahirwe y’igikombe, ariko abazi iyi kipe bakemeza ko itajya ihinduka. Police FC yashoje igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde, ariko ku manota 34 yasozanyije, imaze kongeraho amanota 3 gusa mu mikino 6.

Umuntu ashatse yavuga ko POLICE FC yavuye ku gikombe

Ntabwo ari ubwa mbere Police FC ishitura abantu ko ishobora kwikaza kuko no muri 2023-24, iyi kipe yashoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 2 n’amanota 31 aho yarushwaga amanota 2 na APR FC, gusa mu mikino yo kwishyura iyi kipe yasaruye amanota 2 mu mikino 6.

Police FC ibaye ikipe iciriritse mu mikino yo kwishyura mu buryo butunguranye 

Kugeza ubu, Police FC iri ku mwanya wa 14 mu makipe ahagaze neza mu mikino 10 ya shampiyona iheruka, aho mu manota 30 ifitemo amanota 8.

Tujye kuri Rayon Sports aho kureba ibyayo iba yibereye muri APR FC byagenze gute?

Niyo kipe ubanzwe izi guhangana na APR FC kuko ijya inyuzamo ikayitwara shampiyona n’ubwo ubu muri iyi myaka bisa n’ibyabaye amateka. Rayon Sports umukino iheruka kunganyamo na Etincelles FC wahise wuzuza imikino 3 idatsinda. Aho itandukaniye na Police FC, nibura yo mu mikino 10 iheruka ifite amanota 17 kuri 30 ikaba iri ku mwanya wa 6.

kuri ubu Rayon wagiringo iyo itekereje gutsinda imikino yayo igaca kuri APR FC, ihita irwara umutwe

Icyo kwibaza

Niba APR FC ijya mu bihe byiza amakipe bahanganye nayo akabona kujya mu bihe byiza, APR FC yajya mu bihe bibi amakipe bahanganye nayo akaza kuyiters ingabo mu bitugu, ubu niyegukana RPL hari uzayirenganya?

Ese ko gusiga umwanzi ucungira mu ntege nke ze Rayon Sports, Police FC Kiyovu Sports na Mukura barabura iki ngo bigaranzure APR FC iri kugaragaza intege z’ubusaza nk’iza Sekarama?

Umutoza Ben Musa utoza Police FC yatangiye agaragaza ishusho y'impinduka ku ikipe ye, ariko ubu yabaye nk'abandi bose

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now