Al-Merrikh SC yatangiye Shampiyona itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0, kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, iba inshuro ya mbere ikipe yo mu mahanga ikina Shampiyona y'u Rwanda.
Umusifuzi Twagirumukiza Abdulkarim yahushye mu ifirimbi saa Kumi n'Ebyiri n'iminota ine, amakipe yombi atangira asatirana.
Ku munota wa karindwi, Mutjaba Faisal yasuzumye umunyezamu wa Kiyovu Sports, James Bienvenu, ariko asanga uyu Munya-Cameroun ari maso.
Nyuma y'iminota itatu gusa, Urucaca na rwo rwahise rubona uburyo bwiza binyuze kuri Nizigiyimana Karim "Machenzi", ariko umupira awutera hejuru y'izamu.
Igice cya mbere cyakomeje kubamo ihangane, gusa igitego kigakomeza kubura. Mbere y'uko igice cya mbere kigana ku musozo, Daba Sogoba yabonye uburyo bukomeye, icyakora ananirwa gufungurira Abanye-Sudani amazamu.
Impinduka muri uyu mukino zaje ku munota wa 67 ubwo Daouda Ba yafatiraga umupira inyuma y'urubuga rw'amahina, arekurira mu izamu ry'Urucaca ishoti rikomeye, umunyezamu Bienvenu ntiyabasha kuwukuramo.
Kiyovu Sports yabonye uburyo bwo kuba yakwishyura, ahagana ku munota wa 73, ariko Nsanzimfura Keddy atera hejuru y'izamu coup-franc yari abonye.
Al-Merrikh yaje gushimangira intsinzi yayo ku munota wa 84 binyuze kuri Mohammed Teya Abudegen wakiriye umupira wari uturutse ibumoso, ahindukira neza ari mu rubuga rw'amahina, amaze umupira awushyira mu nshundura z'izamu rya Bienvenu.
Ikipe yo ku Mumena yakoze iyo bwabaga mu minota yari isigaye ngo irebe ko yabona impozamarira, gusa ubwugarizi bwa Al-Merrikh bwari maso cyane bubabera ibamba.
Al Merrikh izashaka intsinzi ya kabiri muri Shampiyona ku wa Kane, aho izakina na Bugesera FC, mu gihe Kiyovu yo izesurana Gorilla FC bukeye bwaho.
Leave a Comment