Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ryatoranyije abasifuzi bane mpuzamahanga b'Abanyarwanda mu bazayobora imikino ya gicuti ya FIFA Series 2026 igiye kubera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Werurwe.
Aba basifuzi batoranyijwe barimo abasifura mu kibuga hagati ari bo Uwikunda Samuel wagaragaye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo inshuro ebyiri ziheruka, ndetse na Umutoni Aline wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore giheruka. Hari kandi abasifuzi bo ku ruhande bazwi nk'ab'igitambaro, ari bo Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier.
Aba Banyarwanda bane bari mu itsinda ry'abasifuzi 30 baturuka mu bihugu by'Afurika birimo Uganda, Tanzania, Somalia, Djibouti, u Burundi na Kenya bahawe inshingano zo kuyobora iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri nyuma y'irya mbere ryabaye mu 2024.
U Rwanda ni cyo gihugu rukumbi cyagiriwe icyizere cyo kwakira amatsinda abiri (Itsinda A n'Itsinda B) muri iri rushanwa ribera mu bihugu 11 ritabiriwe n'amakipe 48. Buri kipe izajya ikina umukino umwe mu buryo bwa kimwe cya kabiri, aho ikipe yatsinze izakomeza gukina umukino wa nyuma naho iyatsinzwe ihatanire umwanya wa gatatu.
Itsinda A rigizwe n'u Rwanda, Grenada, Kenya na Estonia. Rizakinira kuri Stade Amahoro, aho ku wa 27 Werurwe saa 18:00 Kenya izacakirana na Estonia, mu gihe saa 21:00 u Rwanda ruzahura na Grenada, iyi mikino ikazasozwa tariki ya 30 Werurwe.
Itsinda B ririmo Aruba, Macau, Tanzania na Liechtenstein rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium guhera tariki ya 26 Werurwe aho saa 13:30 Aruba izakira Macau, naho saa 16:30 Tanzania igahura na Liechtenstein, imikino yaryo ikazasozwa tariki ya 29 Werurwe.
Kugira ngo abakunzi ba ruhago babashe kureba iyi mikino, amatike yashyizwe ku isoko aho agurirwa kuri *939*3*2#. Ku mikino izabera kuri Stade Amahoro, itike ya make ni 2.000 Frw ahasanzwe, iruhande rwa VIP ni 5.000 Frw mu gihe muri VIP ari 30.000 Frw.
Ku mikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium, ahasanzwe ni 2.000 Frw naho mu myanya y'icyubahiro ni 20.000 Frw. Itike imwe yemerera umuntu kureba imikino yombi y'uwo munsi.
Leave a Comment