Haringingo Francis, ni umwe mu batoza beza bari mu Rwanda kuri ubu, ndetse akaba amaze gusubiza Kiyovu Sports ubuzima buyemerera kuzahatana umwaka utaha.
Kuri uyu wa 4 tariki 26,nibwo Haringingo yandikiye ibaruwa Kiyovu Sports ayisaba gusesa amasezerano ndetse bakaba bamureka akajya gushakishiriza ahandi.
Ikipe ya Rayon Sports iherutse gutandukana n’uwari umutoza wayo Bruno Ferry ndetse bahita batangira ibiganira n’abatoza batandukanye baza gusoza umwaka w’imikino.
Muri abo batoza, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize imbaraga kuri Haringingo Francis ndetse bumusaba ko yava muri Kiyovu Sports akaza muri Rayon Sports, ubundi imikino ya FIFA Series yarangira agahita afata ikipe.
Haringingo yakomeje kubigendamo gake, Kuko akenshi bapfaga ingano y’amasezerano aho Haringingo yashakaga gusinya amasezerano y’umwaka ndetse kongeraho aya mezi ya shampiyona asigaye, mu gihe Rayon Sports yashakaga ku muha amasezerano y’amezi ya shampiyona asigaye ubundi bakazamwongera amasezerano bigendanye n’umusaruro yaba yaragize.
Iminsi yakomeje kujya Rayon Sports ndetse igeraho yemera guha amasezerano Haringingo ashaka, ndetse bamuha n’amafaranga y’ibanze.
Ubwo Haringingo Rayon Sports yamuhaga amafaranga, bumvikanye ko naramuka abakinishije ntaze gutoza Rayon Sports, ayo mafaranga azayatanga akubye 2 ndetse na Rayon Sports yamukinisha igafata undi mutoza ko ayo mafaranga azayigumanira.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, ubwo iyi kipe yavaga i Rubavu imaze gutsinda Rutsiro FC igitego 1-0
Ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kongerera amasezerano Haringingo ndetse ku giciro bya saba cyose.
Haringingo ubwo yasinyiraga Rayon Sports yumvaga gutandukana na Kiyovu Sports bizaba byoroshye, ariko Kiyovu yageze naho imubwira ko amafaranga Rayon Sports yamwemereye nabo bazayamuha ubundi akongera amasezerano.
Kiyovu ibintu byose gusesa amasezerano nti bikozwa ndetse ikaba yanabwiye Haringingo ko atubahirije ibikubiye mu masezerano kubijyanye n’uburyo impande zose zasesa amasezerano.
Kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru turi gusoza, Haringingo yatanze ikiruhuko ku bakinnyi ndetse ku wa 2 basubukura i myitozo ndetse no ku wa 3, gusa kuri uyu wa kane ntabwo Haringingo yakoresheje i myitozo.
Uyu mutoz uri kunyuzamo agakuraho telephone, ari kuvugana n’umuntu ashaka kuko nawe akiri mu rungabangabo rw’ikipe azatoza.
Rayon Sports iri kugitutu cyane ivuga ko ku wa 6 igomba kwerekana umutoza mushya ndetse ku wa mbere agatangiza imyitozo, none iri kubona Haringingo ari guseta ibirenge.



