Tottenham Hotspur yavuye mu myanya ishobora kuyimanura mu cyiciro cya kabiri (relegation zone) muri Premier League nyuma yo gutsinda Aston Villa, iyisanze murugo kuri villa park ni umukino wabaye 03.05.2026.
wagaragaje ko umutoza mushya Roberto De Zerbi atangiye kubaka icyizere mu ikipe.
Gutsindwa kwa West Ham United na Brentford byafunguye amahirwe kuri Spurs yo kurenga uwo bahanganye, maze bayabyaza umusaruro neza cyane, bakora imwe mu mikino yabo myiza muri uyu mwaka.
Nubwo batari bafite abakinnyi b’imbere nka Xavi Simons na Dominic Solanke, Spurs yatangiye umukino neza cyane, ibona ibitego bibiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Conor Gallagher yafunguye amazamu ku munota wa 12 atsinda igitego cyiza kirimo ingufu, kikaba ari n’igitego cye cya mbere kuva yava muri Atletico Madrid muri Mutarama.
Nyuma gato, Joao Palhinha yateye ishoti rikomeye rikora ku giti cy’izamu.
Igitego cya kabiri cyaje ku munota wa 25, aho Richarlison yatsinze umutwe mwiza cyane nyuma y’umupira mwiza wa Mathys Tel.
Umutoza wa Aston Villa, Unai Emery, yakoze impinduka nyinshi (7) mu ikipe, ashaka kuzigama abakinnyi ku mukino wa Europa League, ariko byagaragaye ko byagize ingaruka mbi ku mukino wabo.
Emi Buendia yatsindiye Villa igitego cyo kwihimura ku munota wa nyuma, ariko ntacyo cyahinduye kuko Spurs yari yamaze gutsinda.
Iyi ntsinzi yarangiye Tottenham Hotspur itsinze 2_1 Aston villa yahise ituma Spurs irusha West Ham inota rimwe, hasigaye imikino itatu gusa ngo shampiyona irangire.






