Umunyamerika P. J. Tucker yatangaje ko asezeye burundu kuri Basketball nyuma y’urugendo rw’imyaka 20 nk’umukinnyi wabigize umwuga, harimo imyaka 14 yakinnye muri NBA.
Tucker, wari uzwi cyane kubera defense ikomeye, imbaraga nyinshi no gufasha bagenzi be mu kibuga, asize amateka nk’umwe mu bakinnyi bafite ubwitange budasanzwe muri NBA nubwo atigeze aba superstar itsinda amanota menshi.
Uyu mukinnyi yatangiye urugendo rwe rukomeye muri Basketball akinira University of Texas mbere yo gutorwa muri NBA Draft ya 2006 na Toronto Raptors.
Nyuma yo kutabona umwanya uhagije muri NBA mu ntangiriro z’umwuga we, Tucker yafashe icyemezo cyo kujya gukina hanze ya Amerika aho yanyuze mu makipe atandukanye mu bihugu birimo Israel, Ukraine, Greece n’u Budage. Icyo gihe ni bwo yubatse izina rye nk’umukinnyi ukomeye muri defense ndetse ufite mentality yo guhatana.
Agarutse muri NBA, Tucker yakiniye amakipe akomeye arimo Phoenix Suns, Houston Rockets, Milwaukee Bucks, Miami Heat, Philadelphia 76ers ndetse na Los Angeles Clippers.
Icyo benshi bazahora bamwibukiraho ni uruhare rukomeye yagize mu gufasha Milwaukee Bucks gutwara igikombe cya NBA mu 2021. Muri uwo mwaka, Tucker yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi cyane mu mikino ya playoffs kubera uburyo yahagarikaga abakinnyi b’inyenyeri ndetse agatanga imbaraga nyinshi mu bwugarizi.
Mu buzima bwe bwa Basketball, Tucker yamenyekanye nk’umukinnyi utajya areka guhatana, ukunda gukora akazi gakomeye ndetse ukomeye mu kuyobora bagenzi be mu rwambariro.
Nubwo asezeye, izina rya P. J. Tucker rizahora ryibukwa nk’umwe mu bakinnyi ba defense beza kandi bafite umutima wo kurwanira ikipe muri NBA.




