Amakipe azakina FIFA Series yageze i Kigali Kenya yizeza impinduka

Amakipe azakina FIFA Series yageze i Kigali Kenya yizeza impinduka

Amakipe azakina FIFA Series yageze i Kigali Kenya yizeza impinduka

Amakipe azakina FIFA Series yageze i Kigali Kenya yizeza impinduka

‎Amakipe y’ibihugu atandukanye arimo Kenya, Estonia na Grenada yatangiye kugera mu Mujyi wa Kigali, aho yitabiriye imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series 2026 iteganyijwe kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe.



‎Ikipe y'Igihugu ya Kenya izwi nka 'Harambee Stars' yasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe, nyuma yo gukorera imyitozo kuri Nyayo National Stadium ku mugoroba wo ku wa Mbere.



Umutoza wayo, Haram Benni McCarthy, yijeje abafana ko bazitwara neza bagakosora amakosa yabaye ubwo baheruka kunyagirwa na Sénégal ibitego 8-0, mu rwego rwo kwitegura neza Igikombe cya Afurika cya 2027 bazakira.



Uyu mutoza yagize ati “Ntabwo umusaruro w’uyu munsi ari wo werekana ahazaza hacu, nta n’ubwo bikwiriye kuduca intege. Aya rero ni amahirwe yo kugira ikindi kintu cyiza dukorera Abanya-Kenya badufana.”



‎Mbere y'uko Kenya ihagera, ibihugu bya Estonia na Grenada byari byageze i Kigali ku wa Mbere, byakirwa n'abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice na Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard.



Andi makipe arimo Liechtenstein, Aruba, Macau na Tanzania na yo arakomeza kugera mu Rwanda kugira ngo yitegure iyi mikino igamije gufasha ibihugu kubona imikino ya gicuti ihagije itegurwa na FIFA.



‎U Rwanda ruri mu bihugu umunani byagiriwe icyizere cyo kwakira iri rushanwa ku Isi, ariko rukaba rwihariye umwihariko wo kwakira amatsinda abiri icyarimwe.



Itsinda A ririmo u Rwanda, Grenada, Kenya na Estonia rizakinira kuri Stade Amahoro, mu gihe Itsinda B rigizwe na Aruba, Macau, Tanzania na Liechtenstein rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo guhera ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe.



‎Ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe, Kenya izabanza gukina na Estonia guhera Saa 18:00 mbere y'uko u Rwanda rucakirana na Grenada guhera Saa Tatu z'ijoro kuri Stade Amahoro.



Iyi kipe ya Grenada izaba ihanganye n'Amavubi yageze mu Rwanda yitabaje abakinnyi bakomeye bakina mu Bwongereza barimo Benjamin Etienne, Trevon Williams, Greg Standiford, Lucas Akins ndetse na Ellis Le Hanne ukinira abakiri bato ba Tottenham.





























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now