Mu ijambo rye rya mbere, Mugabe yihanangirije abakozi ko bagomba kureka imyumvire yari isanzwe yo gukora amasaha asanzwe gusa, ababwira ko ubu bagiye gukorera ku gitutu gikomeye kugira ngo bagere ku ntego z’igihugu n’iz’abanyamuryango.
Yagaragaje ko yifuza gukorana n'abari basanzweho ariko ko nibatagendana n'umuvuduko azanye bazabisa abandi.
Ati "Mutekereze kure kuko tugiye gukorera ku gitutu, niba utiteguye kugikoreraho munyihanganire ntabwo bizavamo. Ni mwe bakozi dufite hano uyu munsi [...] kugeza ubwo tuzafata inzira ya kabiri y’amaburakindi yo kwirukana buri wese hakaza indi kipe nshya."
Yongeyeho ko imikorere yo kumva ko akazi karangira saa Kumi n’Imwe cyangwa ko nta kazi ko mu mpera z'icyumweru "itazongera."
Iyi mikorere mishya yashyigikiwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, wasabye abakozi kwitegura ibizava mu isuzuma ry’umusaruro kuko nta mwanya uhari wo gukina.
Shema yagize ati "Tuzabigisha ariko nitumara gushyiramo imbaraga tukabona utagenda, tuzagushakira impamba neza tugusezereho mu cyubahiro."
Yemeza ko Umunyamabanga Mukuru afite inshingano zo kwirukana udatanga umusaruro aho kurindira ko ishyirahamwe ryose riterwa amabuye.
Bonnie Mugabe yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mu mpera z'Ugushyingo, imirimo tariki ya 1 Ukuboza 2025.
Leave a Comment