Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze, bagize bati "Komite Nyobozi ya FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko, Ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA guhera ku wa 1 Ugushyingo 2025.”
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinine, Mugisha Richard, ni we wari uri kuri izi nshingano nk’Umunyamabangwa w’Agateganyo wa FERWAFA, kuva tariki 30 Mutarama 2025.
Bonnie Mugabe yigeze kuba muri FERWAFA ashinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru ndetse akaba yarabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Amarushanwa, abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF.
Bonnie Mugabe kandi yasoje amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.