Abitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Volleyball basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Volleyball basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
‎Abayobozi, abatoza, abasifuzi ndetse n'abaherekeje amakipe yitabiriye Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo muri Volleyball basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira inzirakarengane zihashyinguwe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026.
‎Iki gikorwa cyitabiriwe n'abaserukiye Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ab'Impuzamashyirahamwe y'uyu mukino muri Afurika (CAVB) ndetse n'ab'Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi (FIVB).
‎Aba bashyitsi basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wateguwe ndetse n'uko washyizwe mu bikorwa abarenga miliyoni bakicwa mu gihe cy'amezi atatu gusa.
 Beretswe kandi uko iyi Jenoside yahagaritswe n'Ingabo za RPF Inkotanyi mbere yo kuganirizwa ku rugendo rwo kwiyubaka mu gihe cy'imyaka 32 ishize.
‎Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, aba bashyitsi bashyize indabo ku mva rusange zishyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 muri uru rwibutso nk'ikimenyetso cyo kubaha icyubahiro.
‎Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda Ngarambe Raphaël yashimye iri tsinda ku butumwa batanze, anasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. 
Yagize ati "Baduhaye ubutumwa budukomeza bashimangira ko bifuza ko bitazongera. Iki gikorwa kirerekana uruhare rwa siporo muri gahunda zose z'ubuzima bwa muntu. Siporo yerekanye ko abantu bagomba gushyira hamwe ngo Jenoside ntizongere ukundi."
‎Intumwa ya FIVB, Shilla Omuriwe Buyungo ukomoka muri Uganda, yashimangiye ko siporo ikwiye kuba intwaro ifasha mu kwimakaza urukundo.
 Yagize ati "Ntiduhitamo aho tuvukira; abo turi bo ni Imana ibikora. Icyo nkuye hano ni uko tugomba gusakaza urukundo. Kunda umuntu muri kumwe kuko ntahitamo kuba uwo ashaka. Gukundana ni cyo Imana iduhamagarira."
‎Imikino y'iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 47 rizwi nka CAVB Men’s Club Championship 2026 izakomeza ku wa Gatatu hakinwa imikino ya 1/8 cy'irangiza ndetse n'imikino yo guhatanira imyanya iri hagati ya 17 na 24.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now