Umutoza Taleb yahishuye ibanga APR FC yatsindishije Rayon Sports

Umutoza Taleb yahishuye ibanga APR FC yatsindishije Rayon Sports

Umutoza Taleb yahishuye ibanga APR FC yatsindishije Rayon Sports

Umutoza Taleb yahishuye ibanga APR FC yatsindishije Rayon Sports
Umutoza Mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko ibanga ryo kunyagira Rayon Sports ibitego 4-1 ryavuye ku kumenya imikinire y’umutoza wayo, Bruno Ferry, no gukinira ku kibuga cyagutse cya Stade Amahoro cyatumye uburyo bwe bwo gukina bushoboka.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa FERWAFA Super Cup wabaye ku wa Gatandatu, aho APR FC yihanije mukeba wayo, yegukana igikombe cya mbere cy’uyu mwaka w’imikino.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Taleb yavuze ko yari yize neza imikinire ya Rayon Sports, bityo ahitamo kubabuza gukinira umupira inyuma kuko yari azi ko ari byo umutoza mushya, Bruno Ferry, azashyira imbere.

Uyu Munya-Maroc yavuze ko abatoza b’Abafaransa bakunda gukina uburyo bwa 4-2-3-1 no kubaka umukino bahera ku banyezamu na ba myugariro, bityo ahitamo gukoresha ‘High Pressing’ kugira ngo abakoreshe amakosa.

Yagize ati "Nari nzi ko iriya kipe iza gukina 4-2-3-1. Nzi umutoza wabo, ni Umufaransa, kandi Abafaransa bakunda gukina gutyo. Twagerageje kubegerera cyane mu gice cyabo kugira ngo badakinira umupira inyuma kuko ni ikipe ishaka gusatira ihereye inyuma."

Yakomeje agira ati "Tuzi ko ikipe yacu ifite imbaraga, twabasanze mu gice cyabo tubabuza gutangiza imipira, tubafungira hagati, tubahatira gutera imipira miremire, kandi byakoze. Twabambuye imipira, nkabwira abakinnyi banjye nti ‘nimwambura umupira ntimuwusubize inyuma, mushake izamu ako kanya’. Byatanze umusaruro turatsinda."

Uretse amayeri y’umukino, Taleb yashimangiye ko gutsinda ibitego 4-1 bitari gushoboka iyo baba bakiniye ku bibuga bito by'ubwatsi bw'ubukorano (tapis synthétique) bimenyerewe henshi mu Rwanda.

Yavuze ko ibibuga by’ibyatsi byagutse nka Stade Amahoro bifasha ikipe ifite abakinnyi beza gukina, mu gihe ibito bifasha amakipe yugarira cyane.

Yagize ati "Ibanga ni ikibuga. Niba Federasiyo ishaka guteza imbere umupira w’igihugu, dukeneye ibibuga nka biriya. Twe dukinira ku bibuga bya ‘Synthetique’ bigira ingaruka mbi ku rutirigongo rw’abakinnyi no ku mavi, ndetse no kuri tekinike."

Yongeyeho ati "Iyo dukiniye ku bibuga bito, amakipe araza akugaririra inyuma, tukagira ibibazo, tugatsinda bigoranye 1-0 cyangwa 2-0. Ariko iyo dukiniye ku kibuga kinini gutya, ntabwo byoroha ko amakipe yugarira; bisaba gukina. Niba umwaka utaha amakipe azabona amahirwe yo gukinira ku bibuga by’ibyatsi, umupira w’u Rwanda uzatera imbere."

Taleb yasoje avuga ko intsinzi ayitura abakinnyi be afata nk’abana be, ariko abibutsa ko ibyishimo byari iby’umunsi umwe gusa kuko bagomba guhita bategura imikino ya Shampiyona.

Ati "Ndishimye cyane kuko ni cyo gikombe cyanjye cya mbere, kandi nizera ko atari cyo cya nyuma. Gusa guhera ejo tuzaba twabyibagiwe, dutegura umukino wo ku wa Gatatu kuko dufite akazi ko kugaruka ku mwanya wacu muri Shampiyona."

APR FC ya kabiri muri Shampiyona izasurira Amagaju FC i Muhanga mu mukino w'umunsi wa 15 uzaba ku wa Gatatu saa Cyenda z'amanywa. 












Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now