Umutoza Taleb wa APR FC yahishuye uko yakubise Rayon Sports mu cyico

Umutoza Taleb wa APR FC yahishuye uko yakubise Rayon Sports mu cyico

Umutoza Taleb wa APR FC yahishuye uko yakubise Rayon Sports mu cyico

Umutoza Taleb wa APR FC yahishuye uko yakubise Rayon Sports mu cyico
Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko intsinzi ikipe ye yegukanye inyagiye Rayon Sports ibitego 3–0 muri derby yabereye kuri Stade Amahoro yaturutse ku gukina nk’uko bari babyiteguye, bashyira mu bikorwa gahunda y’imyitozo bakoze ishingiye ku guhatira umukeba gukora amakosa no kumusatira bamusanze mu byimbo.

APR FC yatsinze uyu mukino ku bitego bya Ronald Ssekiganda, William Togui na Mamadou Sy.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Taleb yavuze ko ibanga ry’iyi ntsinzi ari “akazi gakomeye n’ubwitange,” yongeraho ko ari igice cy’umushinga muremure afite wo kubaka uburyo bushya bwo gukina bw'ikipe ya APR FC.

Ati “Ibanga ni akazi. Nta kindi. Ndasaba abayobozi n’abafana kwihangana kuko mfite gahunda y’akazi n’uburyo bwo gukina nshaka gushyira muri iyi kipe. Ndashaka gushyiraho uburyo bwo gukina bwa APR FC, butangirira inyuma bukagera imbere."

Uyu mutoza w’umunya-Maroc yavuze ko yari afite umugambi wo guhatira Rayon Sports guhindura imikinire yayo isanzwe yo gutangirira inyuma, bakayibuza guhererekanya imipira mitoya mu bwugarizi.

Ati “Nari nzi ko Rayon Sports ikunda gutangirira umukino inyuma, ni yo mpamvu twabahatiye gukina imipira miremire. Twabokejeho igitutu dukoresheje abakina imbere hacu kugira ngo batabasha kubaka umukino. Twabikoze neza kandi byatanze umusaruro."

Uyu mutoza wigeze gukina no gutoza derby zirenga 20 muri Maroc, yavuze ko ubwo bunararibonye bwamufashije gutegura abakinnyi be mu buryo bwo kutajya ku gitutu cy’umukino ukomeye nk’uyu.

Ati “Nababwiye kwibagirwa ko ari derby, bakibanda ku nshingano zabo, bakubahiriza uburyo bwo gukina kandi bagashyiramo imbaraga. Bagaragaje ko basobanukiwe akamaro k’uyu mukino kandi banitwaye neza."

Taleb yashimye uko abakinnyi be bitwaye, avuga ko nubwo batabashije kubyaza umusaruro uburyo bwose babonye, bashoboye gushyira mu bikorwa ibyo bari bamaze iminsi bakora mu myitozo kugeza babonye intsinzi.

Yasoje ashimira abafana ba APR FC ku bwo gukomeza kubaba hafi no kubashyigikira mu bihe byose.

Ati “Ndashimira abafana ba APR FC ku bw'icyizere batugirira. Tuzakomeza kubaka uburyo bwo gukina bazishimira, kandi iyi kipe ikomeje gutera imbere mu mpande zose."

Iyi ntsinzi ikomeye yashyize iherezo ku mikino ibiri APR FC yari imaze itabona amanota atatu. Iyi kipe y'ingabo kandi yahise ifata umwanya wa kane n'amanota 11, ikaba irushwa na Police FC ya mbere amanota atandatu, nyamara APR igifite imikino ibiri itarakina.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now