‎Umutoza Constantine yijeje Abanyarwanda gutsinda Estonia

‎Umutoza Constantine yijeje Abanyarwanda gutsinda Estonia

‎Umutoza Constantine yijeje Abanyarwanda gutsinda Estonia

‎Umutoza Constantine yijeje Abanyarwanda gutsinda Estonia
Umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Stephen Constantine, yatangaje ko intego nyamukuru afite ari ugutsinda Estonia mu mukino wa nyuma w'irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026, asaba abakinnyi kwibagirwa ibyishimo byo kunyagira Grenada.
‎Mu kiganiro n'abanyamakuru gitegura uyu mukino w'amateka ugomba guhuza u Rwanda na Estonia cyabaye kuri iki Cyumweru, Constantine yashimye uko abakinnyi bitwaye ku mukino uheruka ariko abasaba kugaruka ku murongo kugira ngo batirara. 
‎Yagize ati "Icyo nzi ni uko mu rwambariro iminota 20 nyuma y'umukino naganiriye n'abakinnyi ndababwira nti birangiye. Turebe umukino ukurikira. Sinibuka igihe Amavubi aherukira gutsinda ibitego 4-0, ariko byararangiye."
‎Uyu Mwongereza yasobanuye ko iyi kipe yo ku Mugabane w'u Burayi yubatse neza bityo uyu mukino uzaba ugoranye cyane ugereranyije n'uwo baheruka gukina. 
‎Ati "Estonia ni umukino utandukanye cyane. Ushobora kuba umwe mu mikino yacu igoye cyane mu mezi make ashize. Icyo ntekereza gusa ku mukino w'ejo ni ukuwutsinda. Dufite icyizere cyo gutsinda kuko turi mu rugo, abafana bazaba bahari. Ni stade yacu, ni mu rugo hacu bityo tuzagerageza gutsinda umukino."
‎Ku bijyanye n'umwuka uri mu mwiherero w'Amavubi n'uko abakinnyi bakiriye imyitozo ishingiye kuri siyansi n'ikoranabuhanga, umutoza yavuze ko bameze neza cyane. 
‎Yagize ati "Abakinnyi bitwaye neza cyane mu buryo bitabiriye imyitozo yacu. Twabahaye amakuru menshi mu minsi itatu cyangwa ine ishize kandi bayakiriye neza cyane. Umwuka mu mwiherero ni mwiza bidasanzwe kandi turi mu bihe byiza muri uyu mwanya."
‎N'ubwo yizeye kwegukana iki gikombe cya FIFA Series akagira aho ahera yubaka ikipe, Constantine yibukije ko guhindura ibintu byose mu cyumweru kimwe bidashoboka kuko bisaba igihe n'imikino myinshi. 
‎Yagize ati "Kugira ngo dukomeze kwitwara neza dukeneye imikino. Dukeneye imikino itatu cyangwa ine mu kwezi kwa Gatandatu n'ukwa Karindwi. Buri kimwe cyose dukora ni imyiteguro y'Igikombe cya Afurika kizakurikira kuko intego yacu ni ugutsinda buri mukino wose dukinnye."
‎Umukino w'amateka uzahuza Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' na Estonia ku munsi wa nyuma w'irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026, uteganyijwe gukinwa ejo ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026.
‎Uyu mukino wa nyuma mu Itsinda A uzabera kuri Stade Amahoro i Remera, ukazatangira guhera Saa Moya n'Igice z'umugoroba (19:30) nk'uko byemejwe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma y'uko amasaha yimuwe avanwa Saa Tatu z'ijoro (21:00).
‎Mbere y'uko uyu mukino w'Amavubi utangira, abafana bazabanza gukurikirana umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Ikipe y'Igihugu ya Kenya na Grenada guhera Saa Kumi z'umugoroba (16:00), na wo ukazabera kuri iyi stade.








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now