Nyuma y’imyaka myinshi atagaragara cyane mu bikorwa bya Rayon Sports, umunyabigwi w’iyi kipe, Murangwa Eugene, yagarutse mu nshingano, aho yashyizwe muri Komisiyo ya Tekinike izafasha Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 4 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyakozwe na Komite y'Inzibacyuho ya Rayon Sports.
Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngamba nshya zo kuzahura Gikundiro, Murenzi Abdallah yagaragaje ikipe y’abantu b’inararibonye bazamufasha mu gihe cy’amezi atatu y’inzibacyuho.
Izina ryatunguranye kandi ryishimiwe na benshi mu bakunzi b'iyi kipe yambara ubururu n'umweru, ni irya Murangwa Eugene washyizwe muri Komisiyo ya Tekinike.
Murangwa si izina rishya mu matwi y’Aba-Rayons kuko yamenyekanye cyane muri iyi kipe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaza no kuyirokoka kubera ko yakiniraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu banyezamu beza Rayon Sports yagize, yayikiniye imyaka 11 kuva afite imyaka 14, guhera mu 1986 kugeza mu 1997. Kuri ubu atuye i Londres mu Bwongereza, aho akora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.
Muri iyi Komisiyo ya Tekinike, Murangwa azafatanya n’abandi bagabo b'amazina azwi: Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis, Kamali Gustave, Amro Jean Paul ndetse na Dr Uwimana Francois Xavier.
Uretse abo muri Tekinike, hashyizweho n'izindi komisiyo zinyuranye. Nka Komisiyo ishinzwe Imiyoborere izaba igizwe na Dr Emile Rwagacondo, Dr Uwiragiye Norbert, Ignas Havugiyaremye, Kabagema Vivens, Muhizi Sued, Runigababisha Mike na Ahishakiye Phias.
Ku bijyanye n'icungamutungo, hashyizweho Komisiyo y’Umutungo iyobowe na Nkundimana Jean Felix, akazafatanya n'abarimo Rukundo Patrick, Byiringiro Bernard, Habyarimana Stratton, Ndikumukiza Revelien, Kabiligi Yussuf na Nshimyabarezi Abraham.
Kugira ngo ibikorwa byose by'ikipe bigende mu mucyo no kubahiriza amategeko, hashyizweho Komisiyo y’Amategeko igizwe n’inzobere zirimo Me Ntagengwa Vital, Mr. Minani Faustin, Me Mana Jean Paul ndetse na Me Yvette Ingabire.
Murenzi Abdallah yavuze ko aba bose bitezweho gutanga umusanzu ufatika kugira ngo Rayon Sports ibashe kwitwara neza, guhera ku mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona izakiramo Musanze FC kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.