Ibi bikubiye mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Mugabe Bonnie, yandikiye amakipe arebwa n’uyu mukino kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukuboza 2025.
Mu bagabo, uyu mukino uzahuza APR FC yegukanye ibikombe byombi umwaka ushize, Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, izisobanura na Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ibitego 2-0.
Mu cyiciro cy’abagore, Rayon Sports WFC yatwaye Igikombe cya Shampiyona izahura na Indahangarwa WFC yatwaye Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Iyi baruwa FERWAFA yandikiye aya makipe, ivuga ko amabwiriza agenga uwo mukino, isaha ndetse n’aho uzabera bizamenyekana mu gihe cya vuba.
Ubusanzwe uyu mukino wagombaga kuba mbere y’uko Shampiyona ya 2025-2026 itangira muri Kanama, ariko uza gusubikwa kubera impamvu z’imikino mpuzamahanga irimo iya CECAFA Kagame Cup n’iy’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yewe n'imikinonya gicuti yitegura imikino Nyafurika kuri amwe mu makipe yasohokeye igihugu.
Rayon Sports igiye gukina uyu mukino ifite amateka meza yo kuba ari yo yihariye ibikombe bya Super Cup mu myaka ya vuba, dore ko ari yo yegukanye ibikombe bibiri biheruka ikinnye na APR FC.
Uwabaye ku wa 27 Nzeri mu 2017, warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 2-0, umukino wabereye ku bibuga bibiri, ari byo Stade Umuganda i Rubavu aho amatara ya Stade yaje kuzima umukino utarangiye, uza kwimurirwa i Kigali ahakinwe iminota 27 gusa yari isigaye, ukarangira Rayon Sports yegukanye igikombe.
Undi mukino wabaye ku wa 12 Kanama 2023 na wo warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yongera kuyitwara iki gikombe kiruta ibindi.
Icyakora kuri ubu iyi kipe yambara ubururu n'umweru ntihagaze neza muri Shampiyona kuko magingo aya ari iya gatanu ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 17 mu mikino 10. Ni mu gihe APR FC yo ari iya kabiri, ikaba irusha uyu mukeba amanota abiri.