“Sinshaka imipira miremire”- Bruno Ferry yavuze ku mikinire azanye muri Rayon Sports

“Sinshaka imipira miremire”- Bruno Ferry yavuze ku mikinire azanye muri Rayon Sports

“Sinshaka imipira miremire”- Bruno Ferry yavuze ku mikinire azanye muri Rayon Sports

“Sinshaka imipira miremire”- Bruno Ferry yavuze ku mikinire azanye muri Rayon Sports
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko aje guhindura byinshi mu mikinire y’iyi kipe, yihanangiriza abakinnyi ko adashaka kubona bakina imipira miremire, ahubwo ko ashaka umupira wuje ikinyabupfura no guhererekanya.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Rayon Sports TV akimara kwerekanwa ku mugaragaro, uyu Mufaransa w’imyaka 58 yagarutse ku ngingo zitandukanye zikubiyemo gahunda afitiye Gikundiro. 

Ingingo nyamukuru Bruno Ferry yagarutseho, ni uburyo yifuza ko Rayon Sports ikinamo.

 Yashimangiye ko adashaka umupira wo gushyira imbere gusa, ahubwo ashaka umupira ukinwe neza, uteguwe.

Yagize ati "Nshaka ikipe ifite ikinyabupfura mu mitekerereze (Mental discipline), atari mu kugarira no gusatira gusa. Nkunda ikipe ishobora gukina umupira, igakinira hasi ihererekanya. Sinshaka imipira miremire. Nshaka ikipe ibasha kwihanganira igitutu, kandi ifite gahunda ihamye."

Yongeyeho ko ibi bisaba akazi kenshi ko kubyigisha abakinnyi, ariko ko agiye kubikora vuba kuko nta gihe gihagije gihari mbere y'umukino utaha.

Abajijwe ku mukino w’ishiraniro uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri Super Cup tariki 10 Mutarama 2026, Bruno Ferry yavuze ko azi neza agaciro k’uwo mukino kandi ko yawuhagurukiye, dore ko yanasesenguye imikinire ya APR FC.

Ati "Namenye ko uyu mukino ari ingenzi cyane ku makipe yombi. Tuzawitegura uko dushoboye kose. Nababonye [APR FC] bakina ejo, ni ikipe nini, ifite abakinnyi beza muri buri mwanya. Ni akazi gakomeye ariko tuzagira umwanya wo kuwutegura. Igihe shampiyona izaba ihagaze, tuzashyira umutima kuri uyu mukino gusa, kuko nzi icyo uvuze kuri Rayon Sports."

Uyu mutoza yavuze ko u Rwanda atari rushya kuri we kuko yarujemo ubwo yatozaga Azam FC yo muri Tanzania, aza gukina i Kigali inshuro ebyiri.

Yagize ati "Nzi ko u Rwanda ari igihugu cyiza, kirimo abantu bafite amahoro. Nubwo atari igihugu kinini cyane, Rayon Sports ni ikipe nini ifite amateka."

Ku bijyanye n’umukino yarebye Rayon Sports itsinda Gorilla FC 2-1, yagize ati "Hari ibyo nakunze ku wa Gatanu, hari n’ibyo ntakunze. Nzagerageza kubikosora vuba. Nabonye ubushobozi mu bakinnyi, ubu icyo nshaka ni ukumenya ni nde ushobora gukinana na nde (association) kugira ngo dutange umusaruro."

Yavuze ko umupira w’u Rwanda uri gutera imbere kubera ko ufite imitegurire myiza ndetse n'ugudatanya  kwiza hagati y’abakinnyi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Bruno Ferry yibukije abakunzi ba Rayon Sports ko ataje kwiga umupira wa Afurika. Yavuze ko yatangiye gutoza muri Afurika mu 2010, ubu akaba yujuje imyaka 15 akorera kuri uyu mugabane.

Yagize ati "Nari umunyezamu wabigize umwuga mu Bufaransa (Paris FC, Épinal). Natangiye gutoza muri Afurika mu 2010 muri Sénégal (Dakar Sacré-Cœur), mara imyaka ine muri Ghana (Accra Lions), nca muri Tanzania (Azam FC), RDC (AS Vita Club), na Angola (Wiliete). Mfite uburambe buhagije."

Abajijwe impamvu yatandukanye n’ikipe ya Wiliete yo muri Angola yatozaga vuba aha, Ferry yanze kubivugaho byinshi, avuga ko yahisemo kureba imbere.

Yagize ati "Sinshaka kubivugaho cyane. Iyo mutakiri kumva ibintu kimwe, ni byiza guhagarika amasezerano mugatandukana. Sinshaka kuvuga ibyahise kuko ntibiri mu maboko yanjye, ndareba iby’ubu n’ejo hazaza."

Mu gusoza, Bruno Ferry yasabye abafana ba Rayon Sports gukomeza kuba inyuma y’ikipe, abizeza ko we n’ikipe ye bagiye gukora cyane kugira ngo babashimishe.

Yagize ati "Nzi ko dukunzwe n'abafana benshi mu gihugu no hanze. Ndabizeza ko tugiye gukora cyane. Gusa ndabasaba kudushyigikira atari mu bihe byiza gusa, ahubwo no mu bihe bigoye kuko ari bwo tubakeneye cyane. Twe intego yacu ni ugushimisha abafana."

Biteganyijwe ko uyu mutoza atangira akazi ke ka mbere kuri uyu wa Mbere, yitegura umukino we wa mbere wa Shampiyona uzaba ku wa Gatandatu, ubwo Gikundiro izaba yakiriye Etincelles mu mukino w'umunsi wa 13 uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n'Ebyiri n'igice.








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now