Rwanda Premier League yabonye umufatanyabikorwa mushya

Rwanda Premier League yabonye umufatanyabikorwa mushya

Rwanda Premier League yabonye umufatanyabikorwa mushya

Rwanda Premier League yabonye umufatanyabikorwa mushya
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League - RPL), rwatangaje ko rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikigo mpuzamahanga gikora ibikoresho bya siporo cyo muri Nigeria, ‘Prostar Sports International’, kizajya gitanga imipira y’ubwoko bumwe izajya ikoreshwa mu mikino yose.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025. Binyuze muri aya masezerano, guhera muri Mutarama 2026, amakipe yose yo muri Shampiyona azajya ahabwa iyi mipira ku buntu, ikaba ari yo yonyine yemewe gukoreshwa mu mikino ya RPL.

Iyi mikoranire ije guca umuco wari usanzweho, aho ikipe yakiriye umukino ari yo yagenaga imipira ikoreshwa, ndetse rimwe na rimwe igakumira imipira y’ikipe yasuye kugaragara ku kibuga.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushyira umupira w’amaguru w’u Rwanda ku rwego rw’abanyamwuga.

Yagize ati “Aya masezerano ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Gukorana na Prostar Sports International bizatuma amakipe yacu ahangana akoresheje umupira wizewe kandi ufite ubuziranenge bwo ku rwego mpuzamahanga.”

Ku ruhande rwa Prostar Sports International isanzwe izwiho gushyigikira amarushanwa akomeye muri Afurika, Umuyobozi Mukuru wayo, Paul Maduakor, yagaragaje ko bishimiye kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.

Yagize ati “Gukorana na Rwanda Premier League ni amahirwe akomeye. Twiyemeje gutanga imipira yo ku rwego rwo hejuru izafasha iterambere rya shampiyona kandi igaha abakinnyi ubunararibonye bwiza bwo gukina mu kibuga.”

Rwanda Premier League yijeje ko uyu mupira mushya uzaba ufite ikoranabuhanga rigezweho mu mikorere, ndetse ukaba warakozwe hitawe ku isura n’umwimerere by’u Rwanda.

Ibi byemejwe mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igeze ku Munsi wa 11, uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2025.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now