Umunya-Mali, Souleyman Daffé, wakiniye Rayon Sports mu mwaka w'imikino ushize yavuze ko iyi kipe idakomeye byo guhangana na APR FC.
Yabitangarije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y'umukino w'umunsi wa karindwi wa Shampiyona, APR FC yanyagiyemo Rayon Sports ibitego 3-0.
Daffé ati "Twavuga ko ikipe y'umwaka ushize ariyo nziza kurusha uyu mwaka. Ruhago si umunwa; ni mu kibuga. Ikirere cy'u Rwanda gihora ari umukara n'umweru."
Iby'uko Rayon Sports idafite abakinnyi bakomeye abihuje na benshi mu bakunzi b'iyi kipe yambara ubururu n'umweru, nk'uko bamwe babyivugiye nyuma y'uyu mukino. Basabye abareberera ikipe yabo kuva mu mwiryane n'amatiku bakubaka ikipe ikomeye yiteguye guhanganira ibikombe.
Souleyman Daffé w'imyaka 25, yakinaga mu kibuga hagati afasha ba myugariro kuva ubwo yagurwaga mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y'umwaka ushize, atandukana na Rayon Sports nyuma yo gukina imikino yo kwishyura gusa.