Cristiano Ronaldo yatangaje ko adateganya gusezera ku ikipe y’igihugu ya Portugal, nubwo yavuye mu mwiherero w’ikipe nyuma yo kutumvikana n’umutoza Jorge Jesus.ibi yabitangaje abinyujije ku mbugankoranyambaga ze ejo hashize 06 ukwakira 2026
Ronaldo w’imyaka 41 yavuze ko yemera ko akwiye guhanwa kubera kuva mu mwiherero, anasaba imbabazi bagenzi be ndetse n’abaturage ba Portugal.
Icyakora, Ronaldo yanashinje Jesus kutubahiriza ibyo bari bumvikanyeho inshuro ebyiri. Yavuze ko mbere y’umukino na Norway, umutoza yari yamubwiye ko atazakina, ariko nyuma akamubwira ko azakina iminota 30. Ronaldo yakoze imyitozo yo gushyushya umubiri ariko ntiyinjizwa mu kibuga.
Ronaldo yavuze ko nyuma y’umukino bongeye kugirana ibiganiro, bakumvikana ku buryo ikibazo cyasobanurirwa itangazamakuru, ariko ibyo bumvikanyeho na byo ntibyubahirizwa. Ibi ngo byatumye icyizere yari afitiye umutoza gikendera.
Nubwo hari ibyo batumvikanyeho, Ronaldo yemeje ko agishaka gukomeza gukinira Portugal. Yavuze ko igihe azaba ameze neza ku mubiri, akomeje gukina no gutsinda ibitego muri Al-Nassr, azakomeza kuba umukinnyi uhari ku ikipe y’igihugu nyuma y’igihano cye.
Ronaldo amaze gutsindira Portugal ibitego 146 mu mikino 234, akaba ari we ufite ibi byombi nk’ibipimo by’isi. Yafashije Portugal gutwara Euro 2016 ndetse na UEFA Nations League inshuro ebyiri.
Ubu Ronaldo ari gukomeza gushaka kugera ku bitego 1,000 mu mwuga we, aho amaze gutsinda ibitego 979 mu makipe no mu ikipe y’igihugu.