Ikipe ya Rayon Sports yari yajyanye intego yo kwihorera i Nyamata, yongeye kuhakura umusaruro mubi, itsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri iki Cyumweru.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kubera amateka aya makipe yombi yari afitanye kuva mu mpera z’umwaka w’imikino ushize, aho Bugesera FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wabayemo imvururu, bigatuma Rayon Sports itakaza igikombe cya Shampiyona burundu.
Mbere y’uyu mukino wo kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yari yavuze, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ko "Itabyibagiwe", igaragaza ko igiye kwihorera ku byayibayeho. Gusa si ko byagenze kuko Bugesera FC yongeye kuyishengura.
Umukino watangiye ikirere cyahindutse ndetse imvura iri kugwa, ariko ntibyakomye mu nkokora Rayon Sports yatangiye yotsa igitutu izamu rya Daouda Ibrahim Baleri binyuze kuri ba rutahizamu nka Sindi Paul na Aziz Bassane banyuraga mupande.
Nubwo Rayon Sports yari ifite umupira, Bugesera FC yafunguye amazamu ku munota wa 20. Rugangazi Prosper yabonye umunyezamu Mugisha Yves asohotse nabi, amutera umupira hejuru (lob), uruhukira mu rushundura, Bugesera FC iba ibonye igitego cya mbere ityo.
Rayon Sports yakomeje gushaka uko yishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Ku munota wa 45, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Nsabimana Celestin atanga penaliti.
Iyi penaliti yinjijwe neza na Habimana Yves mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye zirimo kwinjira kwa Ndikumana Asman wasimbuye Aziz Bassane wagize ikibazo cy’imvune, ndetse na Iradukunda Pascal.
Icyakora Bugesera FC yakomeje kwihagararaho ndetse iza kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 77. Byishimo Valua yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Mugisha Yves ntiyabasha kuwugarura, biba bibaye 2-1.
Mu minota ya nyuma, umukino waranzwe n’amakarita y’umuhondo menshi ku ruhande rwa Bugesera FC kubera gutinza umukino no kutishimira ibyemezo by’abasifuzi, aho n’Umutoza Banamwana Camarade ndetse n’ushinzwe ibikoresho (Kit Manager) bahawe amakarita.
Rayon Sports yagerageje gushaka igitego cya kabiri mu minota ya nyuma binyuze ku mipira yahindurwaga na Tony Kitoga, ariko ubwugarizi bwa Bugesera FC buhagarara uko bikwiye.
Gutsindwa uyu mukino bivuze ko Rayon Sports igumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 17, mu gihe Bugesera FC yazamutse ku mwanya wa 10 n’amanota 13.
Umukinnyi w’umukino (Man of the Match) yabaye Byishimo Valua wa Bugesera FC watsinze igitego cy’intsinzi, ahembwa ibihumbi 100 Frw.
Rayon Sports ifite akandi kazi ku munsi wa 12 wa Shampiyona, aho izasura Gorilla FC , mu gihe icyo gihe Bugesera FC izaba yisobanura na AS Kigali.








