Ni umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wakiririwe kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, saa Kumi n'Ebyiri n'igice.
Gikundiro yari imaze iminsi itabona intsinzi ntiyatinze kwinjira mu mukino, kuko ku munota wa kane gusa, Tony Kitoga yarekuye ishoti riremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, inshundura ziba ziranyeganyeze. Iki gitego cyaturutse ku makosa ya ba myugariro ba Musanze FC, bananiwe gukiza neza izamu nyuma y'umupira Aziz Bassane yari ahinduye imbere y'izamu.
N’ubwo Musanze FC yagerageje kugaruka mu mukino nyuma y’iminota 20 ndetse amakipe yombi agatangira gusatirana, Rayon Sports yongeye gushimangira ko uyu munsi ari uwayo n'abayo.
Ku munota wa 33, Musanze FC yongeye gukora amakosa yo gutakaza umupira, ugera kuri Azi Bassana wawuzamukanye ku ruhande rw’iburyo acenga Murangamirwa Serge, ageze mu rubuga rw'amahina ahindura umupira ugendera hasi imbere y'izamu, rutahizamu Habimana Yves wari uhagaze neza ashyiramo igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi.
Ibya Musanze FC byabaye bibi kurushaho ubwo yasigaraga ari abakinnyi 10 ku munota wa 44, biturutse ku ikarita y’umutuku yahawe Murangamirwa Serge nyuma yo gukubita inkokora Aziz Bassane wari wamuzengereje. Igice cya mbere cyarangiye Rayon iyoboye n'ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Musanze, aho ku munota wa 48 Bassane yabuze uburyo bwabazwe asigaranye n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu "Shaulini".
Mu minota 20 ya nyuma, Haruna Ferouz yakoze impinduka ngo ashake igitego cya gatatu, ashyira mu kibuga rutahizamu Ndikumana Asman ndetse na Ishimwe Fiston bakoreye mu ngata Habimana Yves na Tony Kitoga.
Icyakora nta bindi bitego byabonetse kugeza umusifuzi yemeje ko umukino urangiye.
Mu yindi mikino yabaye, Kiyovu Sports yihanije Etincelles FC iyinyagira ibitego 4-1 birimo bitatu (hattrick) bya Uwiyalemye Fidali, naho Mukura VS itahana amanota atatu imbere ya Bugesera ku gitego 1-0 cya Iradukunda Elie Tatou.
Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona irakomeza, Gasogi United yesurane na Marine FC, AS Muhanga yakire Amagaju FC, naho umukino utegerejwe na benshi uzahuze APR FC na Police FC saa Kumi n'Ebyiri n'igice kuri Kigali Pelé Stadium.
Kugeza ubu, Police FC iracyayoboye urutonde n’amanota 22, igakurikirwa na APR FC na Gasogi United zifite 18. Rayon Sports yafashe umwanya wa kane n’amanota 17, mu gihe Kiyovu na Musanze FC zinganya amanota 16.






Perezida Murenzi Abdallah yiboneye ikipe ayoboye itsinda
Musabyimana Jean Baptiste na Murangwa Eugene bari muri Komite y'Inzibacyuho barebye ikipe yabo itsinda

Umunyezamu Mugisha Yves ni we nimero ya mbere ya Gikundiro 


Umutoza Haruna Ferouz yari akumbuye intsinzi
Umutoza Ruremesha Emmanuel yibaza uko yakwigaranzura Rayon Sports



Habimana Yves yongeye kuzunguza inshundura mu mwambaro wa Rayon Sports

Irambona Eric na Jules Karangwa bari kuri Kigali Pelé Stadium
Dr. Emile Rwagacondo uri muri Komite Nyobozi yarebye uyu mukino







Abafana ba Musanze FC bari babukereye



AMAFOTO: NGABO SERGE - KINYAMUPIRA