Ikipe ya Rayon Sports yazamutse ku rutonde rw’agateganyo igera ku mwanya wa gatandatu n'amanota 24, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona, bituma yitegura umukino wa Super Cup izahuramo na APR FC ifite akanyamuneza.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026, wagaragayemo inyota ikomeye ya Gikundiro yo gushaka amanota atatu kugira ngo yiyunge n’abafana nyuma y’umusaruro muke uheruka.
Rayon Sports yatangiye yotsa igitutu izamu rya AS Muhanga, aho ku munota wa 13 Ndikumana Asman yacomekeye umupira mwiza Sindi Paul Jesus, ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.
Igitutu cya Rayon Sports cyabyaye umusaruro ku munota wa 25.
Byavuye ku mupira mwiza wahinduwe na Ganijuru Elie uva ibumoso, Sindi Paul arawusimbuka usanga Tony Kitoga ahagaze neza, ahita awushyira mu nshundura z’umunyezamu Kimana Shalome.
Amakipe yagiye kuruhuka Rayon Sports iyoboye, inarusha AS Muhanga cyane mu kibuga hagati aho abakinnyi nka Jeremie Basilua Makola na Joseph Ntamack Tonye bari bafite intege nke.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 51, Sindi Paul Jesus yatsinze igitego cya kabiri cy’agashinguracumu ku mupira mwiza yahawe na Gloire Tambwe Ngongo, ashimangira intsinzi ya 2-0.
Uyu mukino wasize inkuru ebyiri zitandukanye ku bakinnyi ba Rayon Sports. Myugariro Fabrice Nshimiyimana yagize ikibazo cy’imvune gikomeye cyatumye asohorwa ku ngombyi, asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel.
Ku rundi ruhande, Abedi Bigirimana wari umaze igihe kirekire afite imvune, yongeye kugaragara mu kibuga ku munota wa 73 asimbuye Ishimwe Fiston, ibintu byishimiwe n’abafana bitegura guhura na APR FC.
Mu wundi mukino wabereye kuri Stade Umuganda, Mukura Victory Sports yitwaye neza itsinda Rutsiro FC ibitego 2-1.
Ibitego bya Mukura VS byatsinzwe na Samuel Pimpong na Irumva Justin, mu gihe impozamarira ya Rutsiro FC yatsinzwe na Aligo Godspower.
Iyi ntsinzi yafashije Mukura VS kuguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 25, mu gihe Rutsiro FC ikomeje kumanuka aho iri ku mwanya wa 15 n’amanota 13 gusa.
Nyuma yo kwitwara neza kuri uyu munsi, Rayon Sports ihise yerekeza amaso ku mukino ukomeye w’ishiraniro uzayihuza na mukeba w’ibihe byose, APR FC, mu guhatanira igikombe cya FERWAFA Super Cup giteganyijwe ku wa 10 Mutarama 2026.








