Ibi Gakwaya yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, asubiza Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, uherutse gutangaza ko n'iyo Rayon Sports yakongeramo abakinnyi 12 nta kibazo byatera Ikipe y’Ingabo.
Gakwaya yagize ati "Ni ko yagombaga kuvuga nk’umuyobozi wa APR FC, ni uburenganzira bwe kubivuga kuriya. Njyewe nzavugira mu kibuga ni ho bitandukaniye."
Gakwaya yashimangiye ko intego yabo ari ugutwara igikombe cya Super Cup, ari na yo mpamvu bari gukoresha imbaraga zose mu isoko ryo kugura no kugurisha kugira ngo bazabe bafite abakinnyi biteguye ako kanya.
Yavuze ko abakinnyi bashya barimo Kwizera Olivier, Yannick Bangala na Faustin Likau Kitoko ‘Pizarro’, baje kuziba icyuho no kuzamura urwego rw’ikipe kugira ngo igaruke mu ruhando rwo guhatanira ibikombe.
Ati "Ntabwo Rayon Sports yari hasi cyane bikabije, ni yo mpamvu tugenda twongeramo abakinnyi aho tubona hari ibibazo, biduha icyizere ko izaba ari ikipe ikomeye... Iyo turambagiza, turimo gushaka umukinnyi ukina, udasaba imyitozo kugira ngo azaze yinjira mu bandi."
Rayon Sports iri ku mwanya wa munani n’amanota 21, iritegura umukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona uzayihuza na AS Muhanga kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026.
Ubuyobozi buhamya ko abakinnyi bashya bazaba bamaze kubona ibyangombwa (licences) kugira ngo bifashishwe muri uyu mukino mbere yo guhura na APR FC.