‎Rayon Sports yasinyishije Umunya-Tchad ushidikanwaho ‎

‎Rayon Sports yasinyishije Umunya-Tchad ushidikanwaho ‎

‎Rayon Sports yasinyishije Umunya-Tchad ushidikanwaho ‎

‎Rayon Sports yasinyishije Umunya-Tchad ushidikanwaho ‎
‎Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije myugariro w’Umunya-Tchad, Charles Tchouplaou wakiniraga Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y’Epfo, nubwo byateje impaka mu bafana n'abasesenguzi bibaza ku musaruro we.
‎Uyu mukinnyi w'imyaka 25 wavukiye muri Cameroun, ufite uburebure bwa metero 1,99, yatangajwe n'iyi kipe yambara ubururu n'umweru mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
‎Kwinjira kwa Tchouplaou kwateranyije abafana n'abasesenguzi b'imikino bitewe n'umusaruro muke yagaragaje mu mwaka ushize w'imikino wa 2025/2026. 
‎Uyu musore yageze muri Afurika y'Epfo muri Mutarama 2025, gusa yakinnye umukino umwe gusa mu ikipe ya Casric Stars FC yasoje ku mwanya wa kane ntibashe kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
‎N'ubwo atabonaga umwanya wo gukina, Tchouplaou yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu ya Tchad mu mwaka ushize. Mbere yo kwerekeza muri Afurika y'Epfo yanyuze mu makipe atandukanye arimo CR Bernoussi yo muri Maroc, Colombe Sport na Apejes FC zo muri Cameroun.
‎Abaye umukinnyi wa gatanu mushya utangajwe na Gikundiro, akaba na myugariro wo hagati wa gatatu uguzwe nyuma y’Umunye-Congo, Abdel Matumona Wakonda Kanda wavuye mu Amagaju FC na Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC.
‎ Abandi Gikundiro imaze kwibikaho ni abakina hagati barimo Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.
‎Kuzana aba bugarira benshi bivuze ko hari abashobora gusohoka mu bari basanzwe, barimo Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani Tshilembi na Bayisenge Emery basoje amasezerano, mu gihe Rushema Chris we agifite amasezerano y'umwaka umwe.
‎Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi kandi ikomeje gushaka abandi bakinnyi barimo Ndikumana Fabio na Muhoza Daniel bivugwa ko bamaze gusinya hasigaye gusa kubatangaza. 
‎Irifuza kandi Iradukunda Elie ’Tatou’ na Hakizimana Zuberi bakinira Mukura VS ndetse n'Abarundi Muderi Akbar usoje amasezerano muri Gasogi United na Henry Msanga uheruka gutandukana na Police FC.












Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now